MINISANTE ntiyemeranywa n’abafite “Comptoirs Pharmaceutiques” zirimo gufungwa

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) irasaba abasanzwe bafite utuduka duto tw’imiti (Comptoirs Pharmaceutiques) kuduhagarika bagakora mu mavuriro aciriritse (Poste de santé); icyakora ikaba itarabasha kubibumvisha kubera ko ngo Poste de santé zihagije bajya gukoramo.

Mu nama yagiranye na bo ku wa gatanu tariki 29 Gicurasi 2015, MINISANTE yabwiye abafite Comptoirs Pharmaceutiques ko igamije kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage, ku buryo ngo ishaka ko abo bantu basanzwe barize ibijyanye n’ubuforomo bayifasha gukora muri Poste de santé ziteganywa gushingwa kuzagera ku mubare munini ushoboka, hafi y’abaturage.

Kabatende Joseph, Umukozi wa MINISANTE ushinzwe ibijyanye na Farumasi yagize ati “Aba bakoraga muri ‘Comptoirs Pharmaceutiques’ ni abaforomo n’ababyaza bize ibyo kuvura, ntabwo ari abafarumasiye (Pharmaciens) bize gutanga imiti”.

Abacuruzi b'imiti bato basabwa kujya gukora muri poste de Santé, cyangwa bagafungura za farumasi aho kuba ‘comptoirs pharmaceutiques'.
Abacuruzi b’imiti bato basabwa kujya gukora muri poste de Santé, cyangwa bagafungura za farumasi aho kuba ‘comptoirs pharmaceutiques’.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko irimo kubahiriza itegeko ryo mu w’1999 ryashyizeho “Comptoirs Pharmaceutiques”, rivuga ko nyuma y’imyaka itatu zishobora guhagarikwa gukora, cyangwa zikongererwa igihe iyo Minisitiri asanze bikiri ngombwa.

Ubu Leta isanga bitakiri ngombwa ko “Comptoirs Pharmaceutiques” zikora nyuma yo gushyiraho irindi tegeko rigenga za farumasi (amaduka manini y’imiti) mu mwaka w’2013, ryo rikaba riha buri wese ubishoboye uburenganzira bwo gucuruza imiti, agashaka umukozi wabyigiye akamucururiza.

MINISANTE ivuga ko aho kugira ngo abari abacuruzi muri “Comptoirs Pharmaceutiques” bapfe ubusa bagombye gukora muri postede Santé zirimo gushingwa; ubu ngo zikaba zirenze 360 mu gihugu hose, naho “Comptoirs Pharmaceutiques” zafunzwe zikaba ari 284.

Abakozi ba Ministeri y'ubuzima basabye abacuruzi b'imiti bato guhindura bakajya kuvura.
Abakozi ba Ministeri y’ubuzima basabye abacuruzi b’imiti bato guhindura bakajya kuvura.

Abari abacuruzi b’imiti bato bahagaritswe baravuguruza iyo mibare ya poste de Santé zikora, bavuga ko zishobora kuba zitarenga 63, kandi ko n’izihari zisanzwe n’ubundi zifite abazikoramo bakabona ko bagiye kuba abashomeri. Bakomeza basaba MINISANTE kureka bakaba bacuruza imiti nk’uko bisanzwe mu gihe itarabona poste Santé zihagije.

Umwe muri bo yagize ati “Ese ubu turajyahe! Dutunze imiryango, dufite imyenda ya banki; aho ntuye hari “Comptoirs Pharmaceutiques” 20 nyamara poste de Santé ni ebyiri gusa, murumva twazikwirwamo twese?”

Kabatende avuga ko MINISANTE idafite ubushobozi bwo guhindura itegeko kandi na none ngo yaba irimo kwica ihame ry’uko Leta ishaka kwegereza ubuvuzi abaturage, yitabaje abo bacuruzi b’imiti basanzwe bafite uburambe mu kuvura.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

nab’abaforomo bakora mu bitaro mubyimiti bareke gutoba umwuga batize. kuko namakosa bakoraga yabaza umu phn. ubashinzwe.

AHISHAKIYE Alias gaphizi yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

aho bukera inza iratumara,minisante ntanakimwe ikora kigamije guteza imbere abayikorera,usibye kubahonyora gusa.

emmy yanditse ku itariki ya: 31-05-2015  →  Musubize

ariko minisante iransetsa nonese muri centre de sante ntamiti itangwa mo habamo uwuhe mu pharmacien nonese kuri iyo poste de sante babajyana ntamiti bazatanga. batange indi argument naho gusonjesha abantu babajyana kuma poste de sante nabahasanzwe barabuze imishahara sinzi

Toto yanditse ku itariki ya: 31-05-2015  →  Musubize

Nanjye sinemera ko aba foromo bacuruza imiti batarabyigiye kandi hari abafarumasiye babyigiye. Ikindi abaturage bakeneye bariya baforomo kuri za poste de sante . aho ubuvuzi bw’ u Rwanda bugana siho gucuruza imiti bikorwa nabantu batabyigiye kubera kwishakira amafaranga gusa! Ahubwo Minisante yakongera umubare w’abafarumasiye dore ko njye mbona sector ya pharmacy ititabwaho cyane na Minisante nyamara succes zose zagezweho sector ya pharmacy yabigizemo uruhare rukomeye

kolo yanditse ku itariki ya: 30-05-2015  →  Musubize

hari ikibazo cy’amatsiko mfite?itengeko rishyizweho nintumwa za rubanda iyo babonye ribangamiye abo rireba kuki ritahinduka?ubuse ryaba ariryo tengeko ryambere rihindutse?kurihindura bisaba iki?ababishizwe barenganure abarengana.murakoze.

umukunzi yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Dusanzwe dukora muri post de sante ariko turasaba Leta ngo iturebere imikorere mibi ya "One Family" yitwa ko ifasha za post de sante mu Burasirazuba. Ntiyishyura kandi yaka ibyamirenge abayobozi ba post de sante

Mahoro Yohana yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka