Rusizi: Imirimo mibi ikoreshwa abana ibangamira ubukungu bw’igihugu n’ubuzima bwabo

Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubuzima bw’umwana no guhesha agaciro cy’icyayi cy’u Rwanda mu mahanga, abafite uruhare mu guteza imbere uburezi bw’umwana barimo Abarimu, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ababyeyi, barasabwa gukura abana mu mirimo ivunanye barimo cyane cyane mu buhinzi bw’icyayi, abakoreshwa mu ngo ndetse n’abirirwa bikorera imizigo ku masoko n’ahandi.

Mu mahugurwa yabaye ku wa kane tariki ya 28 Gicurasi 2015, Muramutsa Félix, umuyobozi wungirije w’umuryango WINROCK muri gahunda yawo ya REACH – T igamije kurwanya no gukumira imirimo mibi ikoreshwa abana mu Turere duhingwamo icyayi, avuga ko usibye kuba iyo mirimo mibi ikoreshwa abana igira ingaruka ku buzima bwabo harimo kubavutsa amahirwe yo kwiga, imikurire yabo n’ibindi, ngo bigira n’ingaruka mu gutesha igihingwa cy’icyayi agaciro mu mahanga kuko kiba gikorwamo n’abana, bifatwa nko kubangamira uburenganzira bwabo, agasaba inzego zose guhagurukira icyo kibazo n’abasigaye bake bakiboneka muri iyo mirimo bakayikurwamo.

Muramutsa asaba abafite imirima y'icyayi mu mirenge yabo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.
Muramutsa asaba abafite imirima y’icyayi mu mirenge yabo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.

Mu myaka itatu ishize abana 2486 bakuwe mu mirimo mibi yo gukora mu cyayi irenze imbaraga zabo, ahanini bashorwamo n’ababyeyi babo.

Ni muri urwo rwego umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, asaba ko n’abandi bake basigaye bakurwa muri iyo mirimo mibi yo gusoroma icyayi, dore ko ngo nta n’icyo ibamarira.

Akomeza asaba ababyeyi kwigisha abana gukora ariko bagahabwa imirimo itabavunye kandi itababuza kwiga cyangwa ngo ibangamire ubundi burenganzira bwabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, umwe mu mirenge ihingwamo icyayi, Murenzi Jean Marie Léonard, avuga ko hari imirimo yo mu cyayi igikorwamo n’abana cyane cyane nko gusoroma icyayi.

Abayobozi biyemeje gukaza ubukangurambaga mu kurandura imirimo mibi ikoreshwa abana.
Abayobozi biyemeje gukaza ubukangurambaga mu kurandura imirimo mibi ikoreshwa abana.

Akomeza avuga ko hamwe n’impanuro bahawe ngo bagiye kubyutsa ubukangurambaga ku babyeyi babasaba kwirinda kubangamira uburenganzira bw’umwana ahubwo bakabajyana mu mashuri.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka