Musanze: Imihanda ya kaburimbo bemerewe na Perezida Kagame yatangiye gukorwa

Imihanda yo mu Mujyi wa Musanze, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabemereye ko izakorwa nyuma yo kwangirika cyane, imirimo yo kuyisana irarimbanyije, mu cyiciro cya mbere hazakorwa ibirometero bitanu byo mujyi n’ibindi 10 byo mu nkengero zawo.

Imashini nini ihinda ukumva ubutaka butigita irimo gutsindagira umuhanda, abaturage babarirwa muri 20 bahagaze iruhande rw’umuhanda barareba ibikorwa. Izindi mashini zirapakira amakamyo abiri itaka riva muri uwo muhanda.

Imihanda izakorwa mu cyiciro cya mbere ngo ifite ibilometero 15.
Imihanda izakorwa mu cyiciro cya mbere ngo ifite ibilometero 15.

Ibi bigaragaza ko ibikorwa byo gukora imihanda ingana n’ibirometero bitanu yo mu Mujyi wa Musanze irimbanyije. Imihanda ikorwa izashyirwamo kaburimbo dore ko yari isanzwemo yarangitse cyane.

Muri Nyakanga 2012 ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga Abanyamusanze bamugejejeho ikibazo cy’imihanda ya kaburimbo yo mu mujyi yangiritse cyane ikaba ikeneye gukorwa, abizeza ko izakorwa. Yongeye kubishimangira mu Gushyingo 2014 mu ruzinduko yagiriye muri ako karere.

Abaturage baganiriye na Kigali Today bishimiye ko iyo mihanda yatangiye gukorwa kuko bazajya bagenda neza bitandukanye na mbere ngo banyuragamo amapikipiki abaceka bakwepa ibinogo bigateza impanuka rimwe na rimwe.

Abamotari by’umwihariko bakoresha iyo mihanda umunsi ku wundi bavuga ko bahoraga mu magaraji bakoresha amapikipiki yangiritse ngo ubu bagiye kuzajya bagenda mu mutekano usesuye.

Manizabayo Eric, ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, avuga ko Perezida watumye iyo mihanda ikorwa akunda urubyiruko rw’abamotari n’abanyonzi by’umwihariko kuko abarinze ibibazo bahuraga na byo.

Agira ati “Atari n’imihanda nta kintu na kimwe kibi Perezida yifuriza Umunyarwanda ahora atwifuriza icyiza. Ni ukuvuga kuba yaratekereje iyi mihanda ni kwa gukunda Umunyarwanda, agakunda urubyiruko rw’abamotari n’abanyonzi kuko ari bo bahuriramo n’ibibazo.”

Bizumuremyi Jean Damascene ushinzwe gusana no kuvugurura imihanda mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubwikorezi, RTDA, tariki 24 Mata 2015, yatangaje amafaranga ahari azakoreshwa mu bikorwa byo gutangiza ikorwa ry’imihanda, ibindi bizakorwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari.

Igice cya mbere ngo hazakorwa ibirometero 15, umuhanda wa Musanze- Nyakinama ungana n’ibirometero hafi 10 n’imihanda yo mu mujyi ingana n’ibirometero 5.

Amafaranga amaze kuboneka ni miliyari 2 na miliyoni 400 mu gihe hakenewe ingengo y’imari ya miliyari 12 na miliyoni hafi 284 kugira ngo ibirometero 25 bizakorwa byose mu bikorwe.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Inyuguti Cumi Se Gute?

Nduwumuremyi Sam yanditse ku itariki ya: 1-06-2015  →  Musubize

ariko irubavu perezida atuzizicyikoko kombona igihugu kitatwitaho ibyiza byose biheriyo kucyi rubavuse atadusura nkutunti turere

iyakaremye yanditse ku itariki ya: 30-05-2015  →  Musubize

hari n’umhanda w’amakoro wavuzweho kuzashyirwamo kaburimbo guverineri yabyijeje abaturage.ese wo waheze he ? (uva mu kinigi ukanyura shingiro ukagera byangabo)

niyibizi yanditse ku itariki ya: 30-05-2015  →  Musubize

imvugo niyo jyiro .twareka kumutora tugatorande watujyejejeho iterambere nkiryo dufite kuva urwanda rwabaho.ariko icyo nisabira bashake umuntu wakoze uriya muhanda uva kirejyeri Gafunzo buhanda .kuko aho kuwukiza yarawufunze ntamodoka zikihaca .

dann yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

dufite umuyobozi ukunda abaturage birenze

ndagano yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka