Rulindo: Itorero rya ADEPR ryashyikirije abacitse ku icumu rya Jenoside amazu 5 ryabubakiye

Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2015, mu Murenge wa Cyinzuzi ho mu mu Karere ka Rulindo ,habereye umuhango wo gushyikiriza bamwe mu bacitse icumu ba Jenoside amazu bubakiwe n’itorero rya ADEPR mu Rwanda.

Ayo mazu yubatswe n’abayoboke b’itorero rya ADEPR mu Karere ka Rulindo mu rwego rwo gukomeza gufasha no gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi badafite amacumbi.

Amazu bashyikirijwe ni uku ameze.
Amazu bashyikirijwe ni uku ameze.

Mu muhango wo kwakira ayo mazu ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yashimye cyane ADEPR ku bufatanye idahwema kugaragariza ako karere mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Turashima cyane ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR mu Rwanda ku bikorwa bitandukanye rikomeje gukora mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.”

Inzu yo mu gikari igizwe n'igikoni, aho kubika ibintu, ubwogero n'ubwiherero.
Inzu yo mu gikari igizwe n’igikoni, aho kubika ibintu, ubwogero n’ubwiherero.

Kangwagye akaba yasabye abubakiwe amazu kuyafata neza, na bo mu bushobozi bwabo bakaba bayasana mu gihe habayeho kwangirika badategereje ko hazaza undi uyabasanira.

Umuvugizi wa ADEPR ku rwego rw’igihugu, Reverand Pasteur Sibomana Jean, akaba yasabye abarokotse Jenoside muri ako karere bubakiwe amazu kuzarangwa n’umutima ukunda ,ndetse n’ubuvandimwe, maze umudugudu batujwemo ukarangwamo amahoro n’iterambere.

Yashimye kandi ubufatanye n’imikoranire myiza ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bugaragariza itorero rya ADEPR, yizeza ko ubwo bufatanye buzakomeza ,maze aka karere ngo kakarushaho gukomeza gutera imbere.

Mukakamari Liberatha, umwe mu bahawe inzi, ngo kuba yabonye aho aba byamugaruriye icyizere.
Mukakamari Liberatha, umwe mu bahawe inzi, ngo kuba yabonye aho aba byamugaruriye icyizere.

Mukakamari Liberatha,wahawe inzu yatangarije avuga ko afite ibyishimo byinshi kubera iyi nzu ,kuko ngo kuri we iyi nzu yubakiwe imugaruriye icyizere cyo kubaho.

Yagize ati “Kubaho udafite aho utaha ni akaga gakomeye. Ubu mbonye inzu irimo umuriro w’amashanyarazi nanjye nzajya nshana amatara, mvugane n’abo duturanye mu mudugudu, …. Aba bavandimwe bo muri ADEPR bakoze neza kandi n’ubu baracyakora. Imana yo mu Ijuru izabibahembere.”

Amazu yose yubatswe muri uyu murenge uko ari 5 yagejejwemo umuriro w’amashanyarazi. Yose hamwe ngo akaba afite agaciro ka miliyoni 20 n’ibihumbi 750 by’amafaranga y’u Rwanda.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka