Akarere ka Rubavu kabonye abayobozi bashya basimbura abegujwe

Nyuma y’uko Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu yeguje komite nyobozi y’akarere ikanirukana uwari umunyamabanga nshingwabikorwa wako tariki ya 27 Werurwe 2015, ikanashyiraho Kaduhoze Jeanne nk’umuyobozi w’akarere w’agateganyo, ku wa 29 Gicurasi 2015 hatowe abayobozi bashya.

Sinamenye Jérémie niwe watorewe kuba umuyobozi w’Akarere ka Rubavu nyuma yo kwinjira mu nama Njyanama y’akarere ku wa gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2015.

Sinamenye asimbuye ku buyobozi bw’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan ubu ufunzwe azira kwaka Ruswa, ariko akaba yaregujwe kubera amakosa yo kwegurira Isoko rya Gisenyi sosiyete ya ABBA Ltd mu buryo budaciye mu mategeko.

Sinamenye Jérémie wabaye umuyobozi w’akarere yahatanye n’uwitwa Uwayezu Janvière, abona amajwi 239 naho Uwayezu abona 13 mu bantu 253 batoye.

Sinamenye Germain (iburyo) wabaye Mayor na Uwampayizina Marie Grâce (ibumoso), umwe mu bamwungirije.
Sinamenye Germain (iburyo) wabaye Mayor na Uwampayizina Marie Grâce (ibumoso), umwe mu bamwungirije.

Sinamenye, ufite imyaka 37 y’amavuko n’abana 3, avuka mu Murenge wa Bugeshi, akaba yarize amashuri yisumbuye muri ESSA Gisenyi akomereza Kaminuza mu ishuri rikuru nderabarezi (KIE). Arangije yigishije mu iseminari nto ya Rwesero na Nyundo, Nyabirasi na ESI Rwitereke, aho yavuye ayobora ushuri ryisumbuye rya Kanama.

Sinamenye yatangaje ko azafatanya n’abanyarubavu guteza imbere ibikorwaremezo nk’imihanda, guteza imbere gahunda yo guhuza ubutaka na girinka, ndetse no gukorana n’abikorera.

Akomeza avuga ko azateza imbere gahunda z’ubuzima hamwe no guharanira ireme ry’uburezi. Ikindi ngo azaharanira gukemura ibibazo by’abaturage binyuze mu nteko z’abaturage, guteza imbere ihame ry’uburinganire hamwe no guteza imbere isuku mu Mujyi wa Gisenyi.

Uretse Sinamenye wabaye umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Murenzi Janvier wari usanzwe ari visi Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu anakuriye inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Rubavu yatorewe kuba umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu.

Murenzi Janvier wabaye umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imari n'iterambere ry'ubukungu.
Murenzi Janvier wabaye umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu.

Yiyamamaza, Murenzi yatangaje ko aramutse atowe yaca ukubiri na Ruswa n’akarengane ndetse no kwigwizaho imitungo. Avuga ko ibyo yazateza imbere ari ibikorwaremezo no kongerera Agaciro ibikomoka Ku buhinzi hamwe n’ubukerarugendo.

Ku mwanya w’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hatowe Uwampayizina Marie Grâce wari usanzwe ari umuyobozi mu rugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, akaba yarigeze kuba umuyobozi muri Komini Kanama ashinzwe abagore.

Uwampayizina afite imyaka 42 akaba yararangije Kaminuza mu ishami mbonezamubano. Yari asanzwe yikorera.

Komite nyobozi y’Akarere ka Rubavu igizwe na Sheikh Bahame Hassan, Buntu Ezekiel Nsengiyumva wari ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu na Nyirasafari Rusine Rachel, wari ushinzwe imibereho myiza yegujwe tariki ya 27 Werurwe 2015, Kalisa Christopher wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akarere arirukanwa.

Sebuharara Syldio

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imirimo myiza kuri meya Wacu n’abo bafatanyije kuyobora. Gusa dukeneye isoko n’ibindi
bikorwaremezo bijyanye n’icyerekezo u Rwanda rufite.

Murekezi Laurent yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka