Rwamagana: Bari mu birori byo kwakira imodoka Perezida Kagame yahaye itorero GARUKUREBE

Iteroro garukurebe ryo mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa 29 Gicurasi 2015,ryaramukiye mu birori byo kwakira impano y’imodoko yo mu bwoko bwa Coaster bagabiwe na Perezida Kagame mu buryo bwo kuborohereza urugendo bajya mu bitaramo.

Itorero Garukurebe ryishimiye iyi Qoaster ryahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Itorero Garukurebe ryishimiye iyi Qoaster ryahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Muri 2003 ubwo Perezida Kagame yasuraga iyahoze ari Intara ya Kibungo yakiriwe n’Iterero Garikurebe mu mudiho n’imbyino byamushimije cyane ndetse bigashimisha n’abari bahari.

Imodoka bayishyikirijwe n'Intumwa ya Perezida wa Repubulika akaba na Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika, Tugireyezu Venantie (hagati) ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Uwamariya Odette.
Imodoka bayishyikirijwe n’Intumwa ya Perezida wa Repubulika akaba na Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika, Tugireyezu Venantie (hagati) ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette.

Icyo guhe uwari Perefe w’iyo ntara, Amb James Kimonyo, yabwiye Perezida Paul Kagame ko iri torero rifite imbogamizi zo kugera aho rikorera bitaramo. Icyo gihe akaba yarabemereye imodoka bakaba barimo kuyishyikirizwa uyu munsi na Tugireyezu Venantie, Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Hari ibirori bikomeye.
Hari ibirori bikomeye.

Andi mafoto

Minisitiri Tuguereyezu Ventie acinya akadiho n'abaturage ba Rwamagana ndetse n'itorero Garukurebe mu muhango wa kwakira imodoko iri torero ryahawe na Perezida Kagame.
Minisitiri Tuguereyezu Ventie acinya akadiho n’abaturage ba Rwamagana ndetse n’itorero Garukurebe mu muhango wa kwakira imodoko iri torero ryahawe na Perezida Kagame.

Ntivuguruzwa Emmanuel aracyadukurikiranira iyi nkuru.

K2D

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Imvugo niyo ngiro, president wacu turacyamukeneye kandi turamushyigikiye.

Bijei wazza yanditse ku itariki ya: 30-05-2015  →  Musubize

president Paul Kagame ni intore idatenguha, nagumye atujye imbere natwe twikomereze mumuvuduko w’ iterambere bityo tuzaruhuke aruko u Rwanda rwacu turugize paradison ndetse dufashe namahanga kugumya atwigiraho uburyo twesa imihigo.
iyi ni imwe mumpamvu mperaho mpamyako #RwandaNeedsKagame 2017

nduwayezu jean claude yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

umugabo nurinda ijambo rye.

munyaneza esdras yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Imvugo niyo ngiro!!!!

Eric yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

president arakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

umugabo wemera icyo, azakora nicyo nkundi my president
twe urumbyiruko turamushaka.

mugabo yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Imvugo niyo ngiro

Antoine yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka