Ruhango: Nyuma ya grenade hatoraguwe igisasu cyo mu bwoko bwa 60MM Mortar Gun

Mu gihe cya saa munani z’amanywa kuri wa 28 Gicurasi 2015, ni bwo uwitwa Nizeyimana Dieudonne w’imyaka 18 ari kumwe na nyina Nyransababera batoraguye igisasu cya “60MM Mortar Gun”, ubwo bahingaga mu murima wabo, mu Mudugudu wa Kabungo, Akagari ka Cyanza mu Murenge wa Mbuye.

Ubwo aba bombi bahingaga, ngo bagitaburuye mu murima batazi icyao ari cyo, ariko bagira amakenga babimenyesha inzego z’ibanze na zo zibimenyesha inzego z’umutekano, zikorera muri uyu murenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa, Mbuye Kigarira Philemon, avuga ko iki gisasu kigaragara ko ari icyakera, akavuga ko gishobora kuba cyaratabwemo mu gihe cy’intambara.

Uyu muyobozi agasaba abaturage bose ko bakwiye kugira amakenga kukintu cyose babonye batazi, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo.

Iki gisasu kibonetse nyuma y’iminsi itatu gusa ku biro by’uyu murenge hatoraguwe grenade yo mu bwoko bwa Stick, ndetse na nyuma y’iminsi 5 hanumvikanye urupfu rw’umuntu watewe grenade ikamuhitana.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka