Kamonyi: Uburezi budaheza bufasha abana bafite ubumuga kwisanzura mu bandi

Kuva mu mwaka wa 2009, mu Karere ka Kamonyi hatangiye gahunda y’uburezi budaheza, aho abana bafite ubumuga bigana n’abatabufite, abana bafite ubumuga bitabiriye kugana ishuri bishimira ubusabane bagirana n’abandi kuko ngo bubakura mu bwigunge.

Ku ishuri ribanza rya Gihinga, Nshimiyimana Eric wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ufite ubumuga bw’ingingo bwamuviriyemo kudakura no kurwara inyonjo, ahamya ko kwigana n’abandi bana bimushimisha cyane kuko bamwereka urukundo rimwe na rimwe bikamwibagiza agahinda ajya aterwa n’ubumuga afite.

Eric mu ishuri afatanya n'abandi bana gusubira mu masomo.
Eric mu ishuri afatanya n’abandi bana gusubira mu masomo.

Uyu mwana w’imyaka 15, avuga ko bagenzi be bigana ari bo bamutwaza amakaye n’ibitabo yigiramo, agafatanya na bo gusubiramo amasomo.

Abana biga mu ishuri rimwe n’uyu mwana na bo ngo bishimira uburyo bafatanya na we mu masomo no mu bindi bikorwa by’ishuri, bagasanga ari ngombwa ko abana bafite ubumuga bigana n’abandi mu rwego rwo kwirinda ivangura.

Gihozo Rukundo Modeste, umwe buri abo bana, agira ati "Twaramwishimiye tukajya kumutwaza amakaye . tumufasha no gukora etude (gusubira mu masomo). Kuba twigana ni byiza. Biga bonyine byaba ari ivangura kandi ivangura ni ribi."

Nyina wa Eric yemeza ko iyo yohereje umwana ku ishuri asigara atekanya kuko ngo aba yizeye neza ko yisanga mu bandi bana.
Nyina wa Eric yemeza ko iyo yohereje umwana ku ishuri asigara atekanya kuko ngo aba yizeye neza ko yisanga mu bandi bana.

Umumaranyota Domitille, umubyeyi w’uyu mwana wagize ubumuga bw’ingingo afite imyaka itanu , atangaza ko iyo yohereje umwana we ku ishuri atagira igihunga kuko aba afite icyizere ko umwana we ari mu rugano kandi bamukunze.

Aragira ati "Iyo namwohereje kwiga numva ntuje kuko n’iyo tuganiriye ambwira ko nta bo bigana bamuha akato cyangwa ngo bamugirire nabi. Numva afite ubwisanzure nta kibazo”.

Gahunda y’uburezi budaheza yazanye impinduka mu burezi kuko yatumye abana bigana n’abafite ubumuga babagirira urukundo, ngo bikabafasha gukosora amazina atabahesha agaciro bajyaga babita.

Murekatete Jeanne, umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Gihinga, atangaza ko nta mwana ushobora kwita mugenzi we ikimuga cyangwa andi mazina mabi apfobya umuntu.

Gahunda y’uburezi budaheza mu Karere ka Kamonyi yatangiye muri 2009, itangirira ku bigo by’icyitegererezo umunani, kuri ubu imaze kugera mu bigo byose byo mu karere.

Murekatete arikoavuga ko hari imfashanyigisho zitaboneka kuri bimwe mu byiciro by’abafite ubumuga, nk’izifasha abatabona n’abatumva. Ngo abo iyo baje kuri iki kigo, boherezwa mu kigo baturanye cyitiriwe Rose Mystica.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umwana wese ni nk’undi bityo akiye guhabwa byose kimwe nk’abandi akigishwa akazateza igihugu imbere yihereyeho

murenzi yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka