Abihakana abana babyaye akabo kagiye gushoboka -MIGEPROF

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Umulisa Henriette, aratangaza ko abihakanaga abakobwa bateye inda bakanga gufasha abana babyaye akabo kashobotse, kuko mu Rwanda hagiye gutangira gukorerwa ibizamini bigaragaza amasano (DNA/ADN).

Ibi Umulisa yabitangaje ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2015 ubwo yatangizaga inama yatumiwe n’ umuryango utegamiye kuri Leta witwa Accord, yigaga uburyo bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abangavu bayobora ingo.

Umulisa avuga ko inyubako igiye gutangira kubakwa ndetse abazakora ibizami bagiye kwiga.
Umulisa avuga ko inyubako igiye gutangira kubakwa ndetse abazakora ibizami bagiye kwiga.

Kugira ngo ikibazo cyo kwihakana abana kirandurwe, Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF yatangaje ko hagiye kujya hapimwa ADN y’abakekwa kuba ari ababyeyi kugira ngo ababyeyi nyakuri bagaragare, bategekwe guha ubufasha abo bana baba bateye inda bakiri bato bakabyara abandi bana.

Umulisa yatangaje ko ubu inzu izajya ipimirwamo ADN igiye kubakwa mu mwaka umwe ikazaba yuzuye, ndetse ko bohereje abantu batanu kwiga ubuhanga bwo gupima ADN kugira ngo icyo gikorwa cyajyaga gikorerwa mu gihugu cy’ubudage kandi kigatwara amafaranga menshi kijye gikorerwa mu Rwanda kuri make, n’abadafite ubushobozi bahohotewe bafashwe kurihirwa icyo kizami kugira ngo ababyeyi babana bamenyekane.

Iyi nama yari yitabiriwe n'abantu bafite uruhare mu kurengera uburenganzira bw'abana.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abantu bafite uruhare mu kurengera uburenganzira bw’abana.

Umulisa yakomeje avuga ko, n’ubwo Leta yashyize imbaraga nyinshi mu kubungabunga uburenganzira bw’umukobwa n’umugore, hagomba imbaraga zikomeye kandi za buri munyarwanda, mu kurwanya ihohoterwa ry’abana baterwa inda zitateguwe.

Yagize ati “Hakwiye imbaraga za buri muturarwanda wese mu kurwanya ihohoterwa ry’abana, aho ubonye cyangwa se umenye uhohotera umwana w’umukobwa, yagombye guhita abimenyesha polisi imwegereye kugira ngo uwo wabikoze akurikiranwe n’amategeko ahanwe by’umwihariko kugira ngo abere urugero abandi, ibi bikazagira akamaro gakomeye mu kurandura burundu ibijyanye n’ihohotera rikorerwa abana n’abangavu”.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Gupima ADN ni byiza bizaca urwikekwe n’akarengane k’abashinjwaga amada atari ayabo. Ariko kandi mwitegure n’ingo nyinshi zizasenyuka kubera abana uzasanga bitirirwa ba nyiri ingo bene gutera amada bigaramiye. Tubitege amaso.

kabartin yanditse ku itariki ya: 31-05-2015  →  Musubize

Kuki Migeprof Amakosa Yose Iyashyira Kubagabo Nibafatire Abakobwa Ingamba Babashyire Mubigo Naho Ibyo Ntabwo Aribyo

Muhire Valentin yanditse ku itariki ya: 30-05-2015  →  Musubize

Ariko MIGEPROF kuki yumva igihe cyose ko mu gikorwa cy’uburaya umugabo aba ari we ugomba gushyirwaho amakosa.
Nimuhaguruke mwihanize inkumi n’abagore bari hanze aha wagirango bahanzweho n’amadayimoni yo gusambana!
Iki kibazo kirakomeye ariko wagirango bamwe bafata uburenganzira bw’umukobwa cyangwa se umugore nk’ aho agomba kwiyandarika mu busambanyi.
Mbona mutabiha uburemere bukwiriye kandi bigaragara ko ingo zishinzwe vuba zigenda zisenyuka.
Muzabaze inkiko zitanga gatanya buryo ki umubare w’abashakanye basaba gutandukana burundu ugenda wiyongera!

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Gusa njye ngaya cyane ukubogama gukabije kwa MIGEPROF. Nshyigikiye ihanwa ry’abagabo ariko kudakangurira abagore kureka ubusambanyi no kwirinda kubyara mu kajagari biracyari weakness ya MIGEPROF. Udu centres twose, utubari, Hotels...n’ahandi hose uhasanga abakobwa n’abagore bashakisha abagabo bo kuryamana nano. ibyo ntacyo MIGEPROF ibivugaho. gusa ngo igwereye abazaza bavuga ko batewe inda gusa. please, iyo si imikorere namba.

karangwa yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Gusa njye ngaya cyane ukubogama gukabije kwa MIGEPROF. Nshyigikiye ihanwa ry’abagabo ariko kudakangurira abagore kureka ubusambanyi no kwirinda kubyara mu kajagari biracyari weakness ya MIGEPROF. Udu centres twose, utubari, Hotels...n’ahandi hose uhasanga abakobwa n’abagore bashakisha abagabo bo kuryamana nano. ibyo ntacyo MIGEPROF ibivugaho. gusa ngo igwereye abazaza bavuga ko batewe inda gusa. please, iyo si imikorere namba.

karangwa yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Iki gitekerezo ndagishyigikiye 100% kuko hariho benshi turera abo dushidikanya ko ari abacu.

heli yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

txs to our rda leaders,akakantu kajyaga kaduteranya n’inkumi za vision,zireba ufitekumufuka,ahokureba uwatanze igihumbi akanatera inda,nyuma,ngo n’umukene,kabonewenubwoyaba yemera umwana,ariko na ba les gariso,ndabona abanyamitwemutazoroherwa,sisters and brothers, umunyenga ok,ariko,kwibeshya mukabeshyera abandi,umutiwabonetse,ntamunyarwanda utarize imibare,buriwese nimibareye,barubyogobo,nyuma yikizamini cya adn,minejust izabitaho.

maniriho cyprien yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

Mujye mudukurikiranira tuzabemere bayaradupima

dudu yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka