Kugira amakuru make ku bwishingizi ngo biri mu bituma abaturage badashinganisha ibyabo

Abaturage benbshi ntibashinganisha imitungo yabo n’ibikorwa byabo kubera ngo nta makuru aba ahagije baba bafite ku buryo ubwishingizi bukora, kuko baba bakeka ko buhenda kandi umuntu ashobora gushinganisha ibye ku mafaranga y’u Rwanda atageze ku gihumbi.

Bivugwa na bamwe mu bafite amasosiyete y’ubwishingizi, mu gihe mu Rwanda mu mwaka umwe gusa wa 2014 habonetse impanuka 139 zabaruwe ziturutse ku nkongi z’umuriro ariko benshi muri bo nta bwishingizi bafite.

John Bungunya, Umuyobozi Mukuri wa Prime Insurance asobanurira abanyamakuru gahunda y'ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage gushinganisha imitungo yabo.
John Bungunya, Umuyobozi Mukuri wa Prime Insurance asobanurira abanyamakuru gahunda y’ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage gushinganisha imitungo yabo.

John Bungunya, Umuyobozi Mukuru wa sosiyete y’Ubwishingizi ya Prime insurance, atangaza ko icyo kibazo bakizi bikaba biri mu byatumye batangira ubukangurambaga mu baturage bahereye mu Mujyi wa Kigali.

Agira ati “Abantu akenshi ntabwo baba bazi amakuru, ntabwo baba bazi ko ubwishingizi buhari kandi buciriritse. Akenshi umuntu areba inzu cyangwa imitungo afite akibaza ati’ iyi nzu ya miliyoni 50 cya 100 ninjya gufata ubwishingizi ntabwo bizampenda?!

Mu by’ukuri naza nko muri Prime amafaranga yakwishyura mu mwaka ntabwo yarenza ibihumbi 15 cya 20 urumva ko buri kwezi ni amafaranga make cyane atarenze ibihumbi 2000.”

Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2015, iyi sosiyete y’ubwishingizi yatangije kampanye yo gukangurira abaturage gushinganisha imitungo yabo ihereye mu mujyi ikazagera no hirya no hino mu gihutgu ibakangurira ko ku noti y’amafaranga igihumbi ku kwezi umuntu ashobora gushingana inzu n’ibiyirimo.

Ku bafite ibikorwa by’ubucuruzi byo ku mafaranga atarenze ibihumbi bitatu na bwo bakabasha gushinganisha inzu zabo n’ibicuruzwa bizirimo kandi umuntu akaba yishyurwa mu gihe kitarenze icyumweru kimwe inkongi y’umuriro ibaye, nk’uko Bungunya yabitangaje.

Prime ntizagarukira aho gusa kandi kuko izanakora ibindi bikorwa bitandukanye mu gihugu hose birimo gutegura inama zo gukangurira abantu kwirinda impanuka zituruka ku muriro n’uburyo bakwifata mu gihe ziramutse zibaye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka