Perezida Kagame mu basaba ivugururwa ry’imikorere y’amahanga mu kurinda abasivili

Bamwe mu bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku cyakorwa kugira ngo abasivili bari mu bihugu birimo imvururu n’intambara barindirwe umutekano, bagaragaje amakosa y’imiryango mpuzamahanga n’ibihugu mu kurengera abaturage.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu gutangiza iyi nama ibera i Kigali kuva tariki 28-29/5/2015, yagaragaje ko bidakwiriye ko ibihugu byohereza ingabo mu mahanga, zijya kurinda amasezerano y’amahoro y’umuryango w’abibumbye(UN), kurinda abajya kubungabunga amahoro cyangwa abanyapolitiki; aho kurinda abaturage kandi ari bo izo ngabo ziba zishinzwe.

Perezida Kagame yafunguye inama mpuzamahanga yiga ku kurinda umutekano w'abasivili mu bihugu byugarijwe n'imvururu n'intambara.
Perezida Kagame yafunguye inama mpuzamahanga yiga ku kurinda umutekano w’abasivili mu bihugu byugarijwe n’imvururu n’intambara.

Yagize ati "Intego y’ingenzi yo kujya kubungabunga amahoro, ni ukurinda abasivili, ntabwo ari ukurinda amasezerano y’amahoro cyangwa intego za UN, cyangwa kurinda umutekano w’abajya mu butumwa bw’amahoro ndetse no kwibanda ku banyapolitiki; ahubwo ni ukurengera abaturage bato bari mu byago”.

Ikindi Umukuru w’Igihugu avuga ko gitangaje, ngo ni ukuba ibihugu by’Afurika ari byo bitanga ingabo n’abapolisi benshi bo kujya kubungabunga amahoro ahari imvururu n’intambara, ariko ngo 80% by’abajya mu butumwa bw’amahoro bakaba na none boherezwa muri Afurika.

Perezida Kagame, Ministiri w'Ingabo, Gen James Kabarebe hamwe n'uhagarariye UN mu Rwanda, Lamin Manney.
Perezida Kagame, Ministiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe hamwe n’uhagarariye UN mu Rwanda, Lamin Manney.

Umwe mu myanzuro ishobora kwemezwa muri iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano z’ibihugu 30 bya mbere ku isi mu kubungabunga amahoro; ni uwo guha imbaraga imitwe y’ingabo n’abapolisi b’ibihugu byishyize hamwe hakurijwe akarere birimo. Ingabo n’abapolisi b’ibihugu byo gace ka Afurika y’uburasirazuba bitwa ‘Eastern Africa Standby Forces/EASF’.

Perezida Kagame kandi yifuje ko ibihugu bitanga inkunga y’ubutumwa bw’amahoro, bitajya bishyira igitugu ku bindi; kandi ngo bigomba kubahiriza ubusugire bwa bigenzi byabyo, gukumira imvururu hakiri kare aho gutegereza kujya kuzihosha hibandwa ku miyoborere myiza, igomba gutuma izo mvururu zitabaho.

Uwahoze ahagarariye Umunyamabanga Mukuru wa UN muri Sudani y’epfo, Mme Affilde Johnson yakomerejeho ati:” Ese ni gute wajya kurinda amahoro, usiga iwawe bicika!”

Abayobozi b'Ingabo, Polisi n'Ikigo gishinzwe gucunga amagereza by'u Rwanda; abahagarariye inzego z'umutekano z'ibihugu bitandukanye ku isi, ndetse na ba Ambasaderi batandukanye bitabiriye inama.
Abayobozi b’Ingabo, Polisi n’Ikigo gishinzwe gucunga amagereza by’u Rwanda; abahagarariye inzego z’umutekano z’ibihugu bitandukanye ku isi, ndetse na ba Ambasaderi batandukanye bitabiriye inama.

Mme Johnson yasabye ko kubungabunga amahoro bigomba kwibanda cyane ku kureba imiterere yihariye y’igihugu kirimo ibibazo, kumenya amakuru hakiri kare, kwihutisha abajya gutabara, ndetse no gutanga ubufasha buhagije ku baturage no ku bajya mu butumwa bw’amahoro.

Iyi nama ibera i Kigali nta kintu iravuga ku Burundi mu buryo bweruye, ariko imyanzuro izafatwa ishobora kuza gutanga uburyo bwakwifashishwa muri icyo gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda, aho imvururu n’imyigaragambyo bimaze gutesha abarenga ibihumbi 100 ingo n’igihugu cyabo, mu gihe kitarenze ukwezi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bifite ingabo n’abapolisi benshi bagiye kubungabunga amahoro mu mahanga, aho ruza ku mwanya wa gatanu; rukaba rufite abasirikare ibihumbi bitanu mu bihugu bya Repubulika ya Santrafurika, muri Sudani na Sudani y’epfo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inyigisho zuriya midigitateri ziteye isese me...

kyki yanditse ku itariki ya: 30-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka