Muhanga: Barifuza ko uzasimbura Senateri Bizimana yazagaragaza impinduka ku mategeko atagendanye n’igihe

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga barasaba abiyamamaza ku mwanya wa Senateri ugomba gusimbura uwahoze ari Senateri Bizimana Jean Damascene yazita ku mategeko atakigendanye n’igihe no gushishoza ku mategko ashobora kugira ingaruka zitari nziza ku baturage.

Abakandida bane barimo Mucyo Jean de Dieu, Zinarizima Diogène, Nkurayija Jean de la Croix, na Havugimana Emmanuel ni bo biyamamariza umwanya wo gusimbura uwahoze ari Senateri Bizimana Jean Damascène weguye kubera guhabwa izindi nshingano.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora asaba abiyamamaza ku busenateri kubahiriza amabwiriza agenga kwiyamamaza.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora asaba abiyamamaza ku busenateri kubahiriza amabwiriza agenga kwiyamamaza.

Abakandida bose basabwe kuzagaragaza impinduka mu guteza imbere Akarere ka Muhanga n’Abanyarwanda muri Rusange, ariko ko uzagira amahirwe yo gutorwa yazagaragaza impinduka ku mategeko atakigezweho n’andi mategeko ajegajega.

Umujyanama, Uhagaze François, avuga ko usanga hari amategeko yasohotse mbere y’umwaduko w’abazungu mu Rwanda agikoreshwa, akibaza niba yaba akijyanye n’igihe, mu gihe hari n’abasaba ko itegeko rigena ishyirwaho ry’ubwisungane mu kwivuza ryavugururwa kuko ngo usanga hari igihe abagize umuryango batunze ubwishingizi butandukanye, ariko umwe yarwara bigatwara amafaranga menshi kuri bumwe mu bwishingizi.

Abajyanama basanga igihe umurwayi akeneye amafaranga menshi yo kwivuza hajya harebwa ikijyanye n’abafite ubwishingizi mu muryango bukamwunganira.

Abakandida Senateri bose bavuze ko bazakora ibishoboka bagatumikira abaturage igihe bagirirwa icyizere bagatorwa, cyakora ngo bakeneye inkunga y’abaturage kuko amategeko adahindurwa n’umuntu umwe.

Amategeko ngo ashobora guhinduka igihe cyose abo yashyiriweho ntacyo akibamariye, urugero rutangwa akaba ari abaturage ubu basaba ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga rya Repuburika y’u Rwanda yahinduka, bigaragara ko ngo mu myaka ishize yari ibafitiye akamaro ariko ubu ikaba itangiye gusaza.

Amatora y’uzasimbura uwahoze ari Senateri Bizimana azaba ku wa gatanu tariki ya 29 saa yine za mu gitondo.

Impamvu aya matora yabereye mu Ntara y’Amajyepfo akaba ari uko Senateri Bizimana yiyamamarije mbere yo kujya mu Nteko umutwe w’abasenateri, akahava ajya kuyobora Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hazatorwe ubishoboye kandi ufite icyo agiye kugezaho abaturage,

zikama yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka