Producer Bob yeruye ko ari mu rukundo anashimira umukunzi we wamubaye hafi mama we arwaye

Mu gihe benshi mu byamamare badakunze kwerura ko bari mu rukundo, Producer Bob, we yeruye ko ari mu rukundo kandi ashimira umukunzi we wamubaye hafi ubwo mama we yakoraga impanuka y’imodoka akajya mu bitaro.

Ubwo twabonaga kuri whatsapp ye amagambo ashimira kandi asa n’ayuzuye urukundo agira ati “Warakoze kumba hafi bebe”, ibi bikaba byari biherekejwe n’ifoto y’umukobwa yari iri ku kirango cye (profile picture), yadutangarije ko ari umukunzi we wamubaye hafi ubwo mama we yakoraga impanuka mu mpera z’ukwezi kwa kane uyu mwaka, akajya mu bitaro.

Producer Bob mu kazi ko gutunganya indirimbo.

Yagize ati “ (yabanje gukubita igitwenge), sha njye sinjya mpisha ikiri ku mutima, she’s my Queen (ni umwamikazi wanjye) yitwa Giggy. Yambaye hafi mu gihe mukecuru wanjye yari arwaye bya hatari, yari muri koma ubu yamaze koroherwa twaramucyuye.”

Yakomeje agira ati “Asanzwe agira umutima mwiza, arankunda, ankundira umuryango kandi akanakunda n’inshuti zanjye, mbese azi kubana.”

Giggy, umukunzi wa Bob ngo arangije amashuri yisumbuye, ntaratangira akazi akaba ngo ari umuhanzikazi.

Nubwo Bob avuga ko ataramenya igihe bazashingira urugo ahamya ko amufiteho gahunda ihamye yo kuzabana nawe.

Giggy, umukunzi wa Producer Bob.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Biranshimishije cyane p

Dolinne yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

Biranshimishije cyane pe

Dolinne yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

Bob nonese konange ngukunda

Liane yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

Bob nonese gewe kongunda mbigirente

Liane yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka