Umuhanzikazi Ciney na we yatangariye ubuhanga bwa musaza we Yvan wamaze kwinjira mu muziki

Umuhanzikazi, Uwimana Aisha Ciney, na we yatangariye ubuhanga bwa musaza we Yvan Buravan uherutse kwinjira mu muziki, akaba yabitangaje nyuma y’uko n’abandi bantu banyuranye bavuga ko uyu musore ari umuhanga.

Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2015 mu kiganiro na Ciney yaduhamirije ko Yvan ari musaza atari bimwe bya bamwe biyitirira abasitari (Ibirangirire).

Yvan Buravan, musaza wa Ciney, winjiye mu muziki.
Yvan Buravan, musaza wa Ciney, winjiye mu muziki.

Yagize ati “Ni byo ni musaza wanjye, ba mama baravukana neza ku babyeyi bombi, kandi twarakuranye. Ndamuruta ariko. Twarabanye, njye nabaye kwa Aunt (kwa nyina wabo) wanjye.”

Ciney kandi yatangajwe n’uko Yvan yabaye umuhanzi kandi akaza gusanga abishoboye cyane uko atatekerezaga.

Akomeza avuga ko atigeze atekereza ko musaza we yavamo umuhanzi kuko ngo nta cyabigaragazaga mu mikurire ye.

Yagize ati “Wapi yari agikina football, yari akiri muto muri sixieme primaire na we ubwe ashobora kuba atari abizi ko ashobora kuririmba cyakora yakundaga musique.”

Ciney akomeza avuga ko atavuga ko yaba ari we yabikomoyeho kuko ngo bakibana na we ntiyari yagatangiye ubuhanzi.

Ati “Icyo gihe tukibana nari ntaratangira kuririmba nari nkiri muri troisieme secondaire (mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye), gusa twakundaga musique (umuziki) twese bimwe by’abana. Ntangira kuririmba nanjye na we yashatse kuririmba gusa ndamubwira ngo abe aretse azabanze arangize secondaire.”

Ciney yemeza ko musaza we ari umuhanga kandi iby'umuziki azabishobora.
Ciney yemeza ko musaza we ari umuhanga kandi iby’umuziki azabishobora.

Ciney kandi yishimira ko Yvan Buravan yamwumviye akabanza koko akarangiza amashuri yisumbuye mbere yo kwinjira mu buhanzi.

Yagize ati “Ibyo namusabye yarabyubahirije kuko abitangiye ari mu mwaka wa mbere muri CBE (aha yavuga muri kaminuza mu ishuri ry’imari n’ubukungu). Gusa icyo nzi cyo rwose ni uko ashobora kuririmba, ni umuhanga naramwumvise, no mu buzima busanzwe no ku ishuri, ikintu cyose ashyizeho umutima aragikora neza pe.”

Ntabwo ari Ciney wenyine watangariye ubuhanga bwa Yvan Buravan kuko na Bob Pro ngo bwatumye ahitamo gukorana na we akimwumva, ndetse ahamya ko na Patrick Nyamitari akimwumva aririmba yahise amusaba ko bazakorana indirimbo. Bob yongeraho ko yanamukundiye ikinyabupfura cye (Discipline).

Yvan Buravan yamaze gukora indirimbo ye “Majunda” yakozwe na Bob akaba yamaze no gushyira hanze amashusho yayo yakozwe na Musa Rday.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

yvan arakaze 2

dieme yanditse ku itariki ya: 31-12-2016  →  Musubize

ibyo Ciney yatangaje nukuri
Buravan numuhanga pe
Imana imukomeze iteze imbere impano ye

Pacy yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka