Gisagara: Kwishyingira bakiri bato biri mu bikurura amakimbirane yo mu ngo

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gisagara baratangaza ko hagaragara ibintu bitandukanye bikurura amakimbirane mu ngo, muri byo hakaba harimo no kwishyingira abantu bakiri bato bisigaye bigaragara mu rubyiruko.

Mu Mirenge ya Musha, Gikonko na Muganza yo mu Karere ka Gisagara ni hamwe mu hagaragara urubyiruko rukunze gushaka rugifite imyaka iri hasi ya 20, abaturage bamwe bakavuga ko nacyo ari kimwe mu bitera amakimbirane mu miryango kuko usanga hari ibibagora mu rugo ntibabashe kumvikana nk’abantu bakuru.

Ibi kandi biremezwa na Nsengiyumva Innocent umwe mu bigeze kubaho mu makimbirane mu rugo, aho avuga ko mu mwaka wa 2010 yabanye n’umukobwa wari ufite imyaka 19 nawe afite imyaka 20, nyuma y’igihe gito bagatangira kujya bapfa ubusa kuko bose ngo basaga n’aho bakiri bato kandi nta n’ubagira inama.

Ababyeyi bo muri Gisagara bemeza ko ingo zubatswe n'abana zigira amakimbirane.
Ababyeyi bo muri Gisagara bemeza ko ingo zubatswe n’abana zigira amakimbirane.

Nsengiyumva avuga ko ariko abayobozi batangiye kujya babasura bakabagira inama, mu mwaka wa 2013 bitangira kugabanuka maze banasezerana byemewe n’amategeko.

Ati “Kubana abantu ari bato ni byo koko bishobora gukurura amakimbirane kuko hari igihe umwe ananirwa kwihanganira undi, no kubera ubwana amahane akazamo, jye numva ibyiza ari uko byibura bose baba barengeje imyaka 22”.

David Ntiyamira, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, avuga ko iki kibazo koko gihari ndetse akanaboneraho agahamagarira ababyeyi gushyira imbaraga mu nshingano zabo zo kurera, kuko akenshi na none ngo usanga aba bana bishyingira baba bavuye mu ngo zifitemo ibibazo.

Ati “Umubyeyi akwiye gufata iya mbere mu kurangiza inshingano ze zo kurera abana neza, ni nawe ushobora kubagira inama igihe batekereza kwishyingira bakiri bato”.

Ikindi ubuyobozi buhurizaho n’ababyeyi ni uko urubyiruko rukwiye kwihatira gushaka imirimo ngo rwubake ejo harwo hazaza aho kwirukankira gushaka bataranateganya uburyo bazabaho muri ubwo buzima.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka