Rubavu: Imyubakire no gutunganya umujyi biracyafite ibibazo -Sen Niyongana

Nyuma y’icyumweru intumwa za Sena zisura Akarere ka Rubavu mu kugenzura gahunda y’imiturire no kunoza umujyi, tariki ya 27 Gicurasi 2015, zagaragaje ko hakiri ikibazo mu myubakire no gutunganya Umujyi wa Gisenyi ufatwa nk’uwa kabiri nyuma ya Kigali.

Senateri Niyongana Gallican na Senateri Nyagahura Marguerite nibo basuye Akarere ka Rubavu kuva tariki ya 18 Gicurasi 2015 bamurikirwa gahunda y’imiturire mu karere n’ibibazo ifite.

Ubwo bagaragazaga ibyo babonye mu miturire igize Akarere ka Rubavu, Senateri Niyongana yatangaje ko imyubakire no gutunganya umujyi mu Karere ka Rubavu bifite ibibazo ashingiye ku cyerekezo u Rwanda rufite.

Abasenateri baganira n'abashinzwe imiturire mu Karere ka Rubavu.
Abasenateri baganira n’abashinzwe imiturire mu Karere ka Rubavu.

Niyongana avuga ko Akarere ka Rubavu kagerageje gutuza abatari bafite aho gutura ndetse n’abari batuye mu manegeka, gusa avuga ko byari kuba byiza iyo batuzwa mu midugudu yabanje gutegurwa igashyirwamo ibikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi n’amazi, ariko ngo abaturage bapfa kwiyubakira.

Mu Mirenge ya Rubavu na Rugerero irimo guturwa cyane, abasenateri bavuga ko ibishushanyo mbonera bitubahirizwa ndetse ngo hubakwa hatazigamwa n’ahashyirwa ibikorwaremezo nk’imihanda, amashuri cyangwa amavuriro.

Abasenateri basuye Akarere ka Rubavu bavuga ko ari akarere gafite abaturage batuye mu midugudu ariko ikibazo ni uburyo iyo midugudu ikoze kuko hari ibyo yagombye kuba yujuje ariko akarere katakoze kubahiriza ibishushanyombonera, ndetse n’abaturage nta mabwiriza bahabwa mu kubaka.

Mu mujyi wa Gisenyi haboneka inyubako zitajyanye n'umujyi.
Mu mujyi wa Gisenyi haboneka inyubako zitajyanye n’umujyi.

Zimwe mu mboganizi Senateri Niyongana avuga ko zizabonekamo ni uko abaturage kuba abaturage batura uko babonye bitwara ubutaka butari ngombwa mu gihe hakenewe no kubona ubutaka bukorerwaho ubuhinzi n’ibidukikije, ariko imiturire ikorwa ikaba itabyubahiriza.

Ku birebana n’Umujyi wa Gisenyi ufatwa nk’uwa kabiri nyuma ya Kigali, abasenateri bavuga ko hari byinshi bigomba gukorwa nko kugira inyubako ziranga umujyi, ibikorwaremezo byubakwa ntibirangizwa kuko n’ibihari bitarangijwe nk’imihanda n’isoko.

Senateri Niyongana avuga ko n’ubwo Umujyi wa Gisenyi ufite ikiyaga cya Kivu cyagombye kurangwa n’ubwiza ngo ntagikorwa ngo ubwiza bw’ikiyaga bugaragazwe, akanenga ko n’amatara yo ku mihanda yashyizweho hari aho ataka ku buryo abantu bakwishimira kugenda mu gihe cy’ijoro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka