Umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu Rwanda winjiza miliyali y’amadorari ya Amerika ku mwaka

Icyegeranyo cyakozwe na KT PRESS kigaragaza ko umwuga wo gutwara abantu kuri Moto mu Rwanda ugeze ku ntera ishimishije, ndetse ko winjiza akayabo ka miliyali zisaga 726 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka yiyongera ku mari ya Leta.

Aya mafaranga yinjijwe n’abamotari gusa angana n’inkunga y’inguzanyo banki y’isi yemereye u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Imibare itangwa n’impuzamashyirahamwe y’abatwara abantu kuri moto mu Rwanda (FERWACOTAMO), igaragaza ko aya mafaranga atangwa na koperative zigera kuri 240 zitwara abangenzi kuri moto.

Buri Koperative y’abamotari itanga umusoro ungana n’ibihumbi 160 by’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, bivuga ko amakoperative 240 atanga amafaranga y’u Rwanda 38.400.000 angana n’amadorali ya Amerika 540, 000.

Hiyongera ho kandi andi mafaranga y’u Rwanda 300 y’umusanzu wa buri munsi utangwa n’abamotari bagera ku bihumbi 78 bava muri ya makoperative 240 abarizwa mu gihugu, ndetse n’umusoro w’ibihumbi 18 by’amafaranga y’u Rwanda buri gihembwe kuri buri mumotari, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 72 ($100) ku mwaka.

Abamotari binjiza miliyari y'amadorali y'Amerika buri mwaka.
Abamotari binjiza miliyari y’amadorali y’Amerika buri mwaka.

Icyegeranyo cya KT PRESS kandi kigaragaza ko nibura umumotari akorera amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 (45$) ku munsi cyangwa kuzamura bitewe n’aho akorera.

Jean Pierre Ndaruhutse w’imyaka 25, avuga ko amaze imyaka itandatu atwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, akaba akorera amafaranga ahagije. Agira ati “iyo nakoze cyane nshobora gucyura hejuru y’ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda (55$)”.

Ndaruhutse avuga ko muri ayo mafaranga avanamo ay’amavuta ya Moto, ayo gukodesha inzu, ayo guhaha ibyo kurya no kwambara ndetse n’ibindi umuryango ukenera.

Si Ndaruhutse wenyine umaze kwiteza imbere ku buryo bugaragara abikesha gutwara abagenzi kuri moto, kuko n’uwitwa Edouard Tuyisenge avuga ko atwaye abagenzi kuri moto imyaka igera ku 10, akaba amaze kuzuza inzu nini yo guturamo n’inzu ebyiri zo gucurizamo ku Ruyenzi, byose yakuye mu gutwara abagenzi kuri moto.

Agira ati “Aya mazu yose nayubatse mu mafaranga nagiye nizigama kubera aka kazi”.

Ndayisenga avuga ko mu myaka icumi ishize akora ibirometero 30 ava ku Ruyenzi ajya i Kigali buri gitondo gukorerayo, ku mugoroba agakora ibindi birometero 30 atashye ari nabyo akesha kubaho.

No mu bice by'icyaro abamotari bakorerayo.
No mu bice by’icyaro abamotari bakorerayo.

Ugereranyije n’ibigo bikomeye byunguka amafaranga menshi, ntaho bihuriye n’abamotari binjije akayabo ka miliyali 726 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe Banki ya Kigali iza ku isonga mu mabanki yungutse menshi yungutse miliyali 21 gusa, naho uruganda rwa Bralirwa rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rukaba rwarungutse miliyali 19 z’amafaranga y’u Rwanda gusa.

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kandi igaragaza ko ugereranyije n’uko abamotari ibihumbi 78 binjije za miliyali z’amafaranga y’u Rwanda, aruta kure ayo u Rwanda rwabonye ku byo rwohereje hanze umwaka ushize dore ko rwinjije miliyali 432 z’amafaranga y’u Rwanda (599.8M$).

Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Céléstin Ntaganzwa avuga ko benshi mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto mu gihugu ari abahoze mu ngabo z’u Rwanda basezerewe kuko ngo 70% bose bahoze mu ngabo, abandi bakaba ari abacikirije amashuri cyangwa batagize amahirwe yo kwiga.

Aléxandre Karekezi utwara moto mu Mujyi wa Kigali i Nyabugogo avuga ko yatahutse ava mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakoranaga n’umutwe w’abarwanyi ba FDLR, umutwe ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, mu Rwanda.

Mu Rwanda hari abamotari babarirwa mu bihumbi 78.
Mu Rwanda hari abamotari babarirwa mu bihumbi 78.

Karekezi avuga ko nyuma yo kumara imyaka myinshi mu mashyamba ntacyo yungutse ugereranyije n’ubu.

Agira ati “Kubana na FDLR ni uguhitamo nabi, ari nabyo byatumye mfata icyemezo cyo gutaha, nkaza koherezwa mu kigo cyakira abitandukanyije nayo, ari ho navuye nza muri aka kazi”.

Abamotari biteje imbere banafasha Leta

Usibye gukora bakiteza imbere, abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ngo banagira uruhare mu bikorwa by’inyungu rusange nk’umuganda, aho ku mwaka agaciro k’umuganda bakora kabarirwa muri miliyoni zigera mu 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abamotari kandi ngo banafasha Leta gukora ubukangurambaga ku gikorwa runaka, buriya ngo nta cyakorwa umumotari atabigizemo uruhare kuko akazi bakora koroshya ubuzima.

Urugero rutangwa ni ukuntu abahagarariye amakompanyi y’itumanaho mu Rwanda bapiganiye kwambika umwenda w’akazi (Gillet) abamotari bo mu Mujyi wa Kigali aho Tigo ari yo yaje kwegukana abamotaro bagera ku 11, 000 b’i Nyarugenge, ubu bayamamariza.

Abamotari ngo ntibashidikanya ko Leta ibafata nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere.

Dan Ngabonziza&Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko ntibakabeshye abantu umu motar ukorerea ibihumbi 25000 ntabaho muri kigali kandi usibye nikigali ntanahandi aba muri iki gihugu cyacu uziko mubeshya abanyu nkaho hatari abantu bakoze aka kazi cg bakigakora basoma ibyo mwandika nta kuri kurimo amafaranga menshi umu motar abasha kwinjiza muri iyi minsi ntiyarenga ibihumbi 10000 nabwo aba yabyutse neza iyo bikabije biba hagati 10000 na 13000; na bitanu na bitatu urabicyura ni musigeho kubeshya abantu ibimisoro byo nibyo ntawe utabizi nibisanzwe ariko ahandi ho murabeshya cyane

nice yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

uwakubwira inyungu y’umushoramari waguriwe izi moto 78.000 naba ba motard bose. U Rwanda ni ruto tugomba kwishakamo ibisubizo.

kaka yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

birumvikana ahubwo bakomereze aho batange umusanzu wabo kuko u Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’abanyarwanda

nyakarundi yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka