Karongi: Ibigega bizavomerwamo gaz methane byagejejwe mu mazi, muri Nyakanga 2015 ngo bakazatanga amashanyarazi

Ikigega kizajya kivomerwamo gazi methane yo mu Kiyaga cya Kivu mu gice cy’Akarere ka Karongi mu rukerera rwo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2015 cyoherejwe mu mazi kugira ngo imirimo y’uyu mushinga wa KivuWatt yo kuvoma gaz methane izatanga megawatt 25 z’amashanyarazi itangire.

Iki kigega cyagejejwe mu mazi mu rukererango KivuWatt ikaba igiye gutangira kuvoma gaz methane izabyazwamo amashanyarazi.
Iki kigega cyagejejwe mu mazi mu rukererango KivuWatt ikaba igiye gutangira kuvoma gaz methane izabyazwamo amashanyarazi.

Iki kigega ngo kigomba kugezwa kuri km 13 uturutse ku nkombe aho cyubakiwe kuko ngo ari ho hazavomerwa gaz methane, bikaba biteganyijwe ko muri Nyakanga 2015 ari bwo KivuWatt izatangira gutanga umuriro w’amashanyarazi akomoka kuri iyo gaz.

Ibikorwa byo kubaka uri ruganda byatangiye mu mwaka wa 2012 biteganywa ko muri 2013 rwagombaga gutangira gutanga amashanyarazi akomoka kuri gaz methane ariko bitewe n’imbogamazi bagiye bahura na zo ntibyakunda.

Bwakeye cyagejejwe mu mazi ariko kigikora urugendo kuko bagomba kugishira muri km 13 uvuye ku nkombe.
Bwakeye cyagejejwe mu mazi ariko kigikora urugendo kuko bagomba kugishira muri km 13 uvuye ku nkombe.

KivuWatt, Kompanyi irimo gukora iyi mirimo yo kubyaza gaz methane yo mu Kivu mwo amashanyarazi, yari yatangaje ko gaz itakibashije kuboneka mu ntangiriro za 2013 nk’uko byari byitezwe, nyuma y’uko uwari Minisitiri w’Intebe, Dr Habumuremyi Pierre Damien, yasuraga uyu mushinga muri Werurwe 2012, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n’Amazi muri MININFRA, Ing Isumbingabo Emma Francoise.

Ubwo intumwa za Leta ziyobowe na Depite Gasarabwe Jean Damascene (ziri muri komisiyo y’imari n’ubucuruzi) zasuraga umushinga wo kuvoma gaz methane mu Kivu, tariki 21 Mutarama /2013, abakora umushinga bamusobanuriye ko habaye ingorane zatumye imirimo itagenda neza nk’uko byemejwe na Rusine Gerard umukozi wa Kivu watt.

Uyu mushinga wagiye uhindura amatariki yo gutanga amashanyarazi akomoka kuri gaz methane ndetse akenshi bikagaragara ko na bo batazi neza ibyo barimo igihe bizarangirira.

Ngo ikigega kigomba kugezwa kuri km 13 kuko ari ho hazavomerwa gaz methane.
Ngo ikigega kigomba kugezwa kuri km 13 kuko ari ho hazavomerwa gaz methane.

Ku wa 26 Mata 2014, ubwo Perezida wa BAD, Donald Kaberuka, yasuraga uyu mushinga wa KivuWatt ari kumwe n’abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), bari bavuze ko bitarenze muri Nzeri 2014 bazaba barangije icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyo gutanga ingufu za MegaWatt 25.

Nyuma y’amezi atatu gusa, ku wa 23 Kamena 2014, uwari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Silas Lwakabamba ari kumwe na Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, na bo basuye uyu mushinga batungurwa no kumva ko igihe ubuyobozi bwa KivuWatt bwatanze cyo kurangirizaho icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga bwahise bwongeraho amezi abiri (kanda hano usome iyo nkuru).

Icyo gihe bavugaga ko bitarenze hagati mu Ugushyingo 2014 icyiciro cya mbere cyo gutanga Megawatt 25 z’amashanyarazi kizaba kirangiye.

Nyamara ariko iki gihe cyagiye kugera imvugo yongeye guhinduka bavuga ko noneho biteguye kurangiza iki cyiciro muri Werurwe 2015. Gusa iyi mvugo na bwo ntiyabaye ngiro kuko kuri uyu wa 28 Gicurasi 2015 ari bwo ibigega byinjijwe mu mazi cyakora bakaba bavuga ko muri Nyakanga 2015 ari bwa aya mashanyarazi akomoka kuri gaz methane azatangira kuboneka.

Ikigega cya gaz methane kimaze kugera mu mazi.
Ikigega cya gaz methane kimaze kugera mu mazi.

Biteganyijwe ko ikiciro cya mbere cy’umushinga wo kuvoma gaz methane mu Kivu kizatanga MegaWatt 25, naho icyiciro cya kabiri kikazatanga MegaWatt 75 z’amashyanyarazi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ndabona umushinga wa Gaz methane uri gutera intambwe ishimishije rwose

kabarira yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

Mu kinyarwanda baravuga ngo " mutugaye gutinda nti mutugaye guhera". Twizere ko noneho, ubwo ibyo bikoresho byabonetse, iyo gaz méthane igiye gutangira gukoreshwa! Ariko se, ubundi ko Bralirwa iyikoresha kuva muri 1963 ( Cap Rubona), harya abo bo bibananira bite? Cyangwa se ni amacenga ba Rugigana baba badukina kugira ngo bakomeze kudukerereza, batubuze kujya muri Vision 2020 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yiyemeje kutugezaho? Inzobere z’abanyarwanda mube maso kuko abanzi barakaka! Komeza imihigo Rwanda yacu!

RUSAGARA yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

Ndabarahiye aya mashanyarazi ntituzayabona mbere ya Kamena 2016. Muzaba mubireba dore aho nibereye.

Tsuki yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka