Rutsiro: Umugabo ari mu maboko ya Polisi akekwaho kwiba ihene 4

Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2015 umugabo witwa Ntahobavukira utuye mu Kagari ka Teba mu Murenge wa Gihango ho mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho kwiba ihene enye yafatanywe.

Ahagana mu saa kumi n’ebyiri za mugitondo ni bwo Ntahobavukira yafatiwe mu Kagari ka Bumba mu Murenge wa Mushubati aho ngo yaba yaragiye kuzigurishiriza mu Karere ka Karongi ahitwa i Rubengera.

Ihene zari zibwe ngo zari zigiye kugurishirizwa i Rubengera mu Karere ka Karongi.
Ihene zari zibwe ngo zari zigiye kugurishirizwa i Rubengera mu Karere ka Karongi.

Rigembere Charles, umwe mu bamufashe, avuga kugira ngo bamufate babonye yizinduye kandi ari mu rukerera yanduye nk’uwaciye mu bigunda baramukeka, ngo ni bwo yabwiye mugenzi we bari kumwe baramukurikira ngo barebe aho arengera.

Ngo bamugezeho bamaze gukora urugendo batangira kumubaza igiciro babona ngo asa n’ufite ubwoba ni bwo bamufashe bamujyana ku Biro by’Akagari ka Bumba yafatiwemo.

Yagize ati "Nagiye kubona mbona umuntu ashoreye ihene mbona asa nabi cyane nk’uwaciye mu kigunda ni bwo nabwiye mugenzi wanjye ngo tumukurikire turebe aho azijyanye. Tumaze kugenda igihe gito dutangira kumubaza ibiciro byazo tubona asa n’ufite ubwoba ni bwo twamufashe.”

N’ubwo tutabashije kuvugana n’ukekwa kwiba ihene, abaturage basanzwe bamuzi bemeza ko n’ubundi asanzwe ari umujura ngo kuko akunda gufatwa kenshi kubera ubujura.

Nyir’izo hene, Uwizeyimana Martin, ngo bitewe n’amafaranga yakoresheje n’abamuherekeje bajya gushaka ihene ngo yifuza impozamarira y’amafaranga ibihumbi 60.

Muhizi Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, wemeje aya makuru, yavuze ko hari ingamba zo gukumira ubujura n’ibindi bintu byahungabanya umutekano bigisha abaturage ndetse banakaza amarondo.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ndumva nawe yarihangiye umushinga tu! 4 zose? Ahaaaa!

Hakizimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

Inkoni nyinshi nizo zizaca ubujura. Ibibando

kudakubita imbwa byorora imisega yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

Mumukanire Urumukwiye.

Herman yanditse ku itariki ya: 27-05-2015  →  Musubize

YEWE AMATEGEKO AGOMBA KUBAHIRIZWA ?UBWOSE NTABANDI BAFATANYAGA NAWE?BABASHAKE KUKO BO BAZAKOMEZA KWIBA NO GUTESHA UMUTWE ABANTU BABIBA.

JADO yanditse ku itariki ya: 27-05-2015  →  Musubize

DUHAGURUKE NK’ABANYARWANDA TURWANYE BENE ABO KUKO BADUSUBIZA INYUMA MU ITERAMBERE MBEGA ISI BAMUHANE KABISA ?!

JADO yanditse ku itariki ya: 27-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka