Nkombo: Barashinja ibigo by’imari kubadindiza mu iterambere kuko ngo bibima inguzanyo

Abaturage bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi baravuga ko mu gihe abandi Banyarwanda badatuye ku birwa bahabwa inguzanyo n’ibigo by’imari bagatanga ingwate z’imitungo yabo, bo ngo hashize imyaka 2 barafatiwe ingamba n’ibigo by’imari bikorera muri ako karere.

Ngo babwiwe ko nta muturage wo kuri icyo kirwa uzongera guhabwa inguzanyo kubera gutinya ko ntawagura umutungo wo ku kirwa mu gihe baramuka bambuye ibigo by’imari.

Abaturage ba Nkombo mu biganiro na Perezida wa Sena, Bernard Makuza, bikomye amabanki bayashinja kubadindiza kuko abima inguzanyo.
Abaturage ba Nkombo mu biganiro na Perezida wa Sena, Bernard Makuza, bikomye amabanki bayashinja kubadindiza kuko abima inguzanyo.

Bemeza ko byaba bayaraturutse ku kuba hari bamwe mu baturage bo ku Kirwa cya Ishwa bananiwe kwishyura inguzanyo bari barahawe na Banki y’Abaturage bigeze mu gihe cyo guteza ingwate abo kuri icyo kirwa banga kuyigura.

Gacerewa Fidel hamwe na bagenzi be batuye ku Nkombo bavuga ko ibyo babibona nk’ihezwa kuko icyaha ari gatozi ko kitangomba kuzitira abaturage b’umurenge bose.

Aba baturage bo mu Murenge wa Nkombo bavuga ko imishinga bakoze kandi yabahenze bashaka inguzanyo ngo ibasaziyeho kubera ko ngo bategereje ko bahabwa inguzanyo bagaheba none bakaba basaba ubuyobozi kubafasha kuko ngo ntaho bagera mu iterambere badakorana n’amabanki.

Ubwo aba baturage basurwaga na Perezida w’inteko Inshinga Amategeko, umutwe wa Sena, Makuza Bernard, ku wa 25 Gicurasi 2015, yasabye ubuyobozi gukorera kubakorera ubuvugizi bakarenganurwa kuko ibyo bakorewe n’ibigo by’imari ngo bitajyanye n’amahame agena ku kwita ku bantu kimwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nkombo,Sebagabo Victoir, avuga ko batangiye ibiganiro n'amabanki kandi ikibazo kiri mu nzira zo gukemuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo,Sebagabo Victoir, avuga ko batangiye ibiganiro n’amabanki kandi ikibazo kiri mu nzira zo gukemuka.

Nkombo Sebagabo Victoir, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, yemeza ko iki kibazo bakizi kandi ko ngo barimo kugikurikirana ku buryo yizeza abaturage ko kizakemuka vuba.

Umucungamutungo wa Banki y’Abaturage/Ishami rya Rusuzi, Rugwiro Nadine, avuga ko abaturage bo kubirwa bigeze kugira akagambane banga kwishyura amabanki ngo ari na yo mpamvu guhabwa inguzanyo kuwatanze ingwate yo ku kirwa byagoranaga.

Gusa, Rugwiro akomeza avuga ko icyo gihe byari cyera mbere y’umwaka wa 2008, ariko ngo kuva aho ubutaka bubaruriwe ubu ngo na bo bashobora guhabwa inguzanyo kimwe n’abandi baturage, ariko ngo bikaba bisaba ibiganiro n’ubuyobozi bw’uyu murenge kugira ngo imikorere n’imikoranire izarusheho kuba myiza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka