Nkombo: Umuturage yagabiye Perezida Kagame ikibanza
Umuturage witwa Ntamukunzi Modeste wo ku kirwa cya Nkombo giherereye mu Karere ka Rusizi yahaye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ikibanza, kubera kumukunda ashingiye ku byo yabagejejeho.
Ubwo Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena, Makuza Bérnard, yasuraga Umurenge wa Nkombo ku wa 25 Gicurasi 2015, Ntamukunzi yamuhaye ubutumwa bw’uko azabwira umukuru w’igihugu ko yamugeneye ikibanza n’ubwo we ngo atabona uko amugeraho ngo amushimire ku byo yabagejejeho ku Nkombo bicaranye.
Ntamukunzi avuga ko igihe cyose Perezida Kagame azagerera mu Murenge wa Nkombo azamushyikiriza ikibanza yamugeneye kiri ku muhanda, kugira ngo acyubakemo inzu azajya aruhukiramo mu gihe ageze muri uwo murenge.
Ntamukunzi ni umuturage uzwi cyane ku mwuga w’uburobyi bukorerwa mu kiyaga cya kivu. Kuba yahaye Perezida ikibanza ngo ni urukundo amukunda ndetse n’abanyenkombo bose muri rusange, aho bifuza ko bazamuhorana kandi bikamubera ikimenyetso cy’uko bahora bamutekereza.
Avuga ko kubaho kwa Perezida Kagame Paul ari yo mahirwe yo kumenyekana k’umurenge wabo, kuko ngo mbere y’ubuyobozi bwe umurenge wabo wafatwaga nk’utabaho kubera ko nta bikorwa by’iterambere byawurangwagamo, ariko ubu ngo umaze kuba umurenge w’icyitegererezo kandi ukaba umwe mu mirenge isurwa n’abayobozi batandukanye kurusha iyindi yo muri ako karere, kubera agaciro abanyenkombo bahawe biturutse ku buyobozi bwiza.
Umurenge wa Nkombo ni umwe mu mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi ugizwe n’ikirwa kiri rwagati mu kiyaga cya Kivu. Abaturage b’uyu murenge benshi batunzwe n’umwuga w’uburobyi bujyana n’ubuhinzi bukorerwa ku butaka buto.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
H.E ntawabona icyo amugabira
H.E ntawabona icyo amugabira
H.E ntawabona icyo amugabira
kagame paul ni uwo gushimirwa.ni byiza azajye kureba icyo kibanza yagabiwe
Perezida wacu nintwari pe icyo namwifuriza imana ikomeze imuturindire ibihe byose.
Kabisa uwo muturage yakoze ikintu kiza, umukuru w’Igihugu cyacu turamukunda. Kiriya kibanza yagabiwe tugitegerejemo inzu yikitegererezo.
nanjye perezida kagame muhaye indege, private jet igihe tuzahurira nzamuha contaki zayo kbs
Uwo muturage yakoze neza ,na president azakure ubwatsi kandi ahubake inzu yikitegererezo
Uwo muturage yarakoze igisigaye nuko president akakura ubwatsi akanahubaka inzu ijyanye nigihe!
ni byiza kugaba kandi utitangiriye itama, nanjye president wacu nzamugabira inka yanjye nibyara maze nawe akomeze yoroze abandi