Gisagara: Umuyobozi uzanira abaturage ibyiza ngo akwiye gukomeza kuyobora
Bakurikije ibyiza bagezeho nyuma y’igihe gikomeye cya Jenoside yakorewe abatutsi abanyarwanda bari bavuyemo, abaturage b’Akarere ka Gisagara basanga Perezida Paul Kagame, nk’umuyobozi wabagejeje ku byiza byinshi, akwiye gukomeza kubayobora iterambere rikarushaho kwiyongera.
Ibi abatuye Akarere ka Gisagara babitangaje ku wa kabiri tariki ya 26 Gicurasi 2015 ubwo bari mu birori byo kwishimira ko ubutumwa bwabo busaba ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda yahindurwa Perezida Paul Kagame akongera kwiyamamariza indi manda, bwageze mu nteko ishinga amategeko.
Uwiringiyimana Emmanuel na Noël Rukundo ni bamwe mu banditse basaba ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga yahindurwa maze perezida Paul Kagame akongera kwiyamamariza indi manda nabo bakaboneraho bakamutora.
Uwiringiyimana ati “Hari igihe abanyarwanda tutari tucyumva ko turi abantu kubera amateka mabi, ariko Perezida Kagame yatuzaniye umutekano twongera kugira ishema ry’abanyarwanda dutera imbere Gisagara hagera ibikorwaremezo”.
Dr. Ntabomvura Venant wari ukuriye intumwa zihagarariye abaturage zaherekeje ubutumwa bw’abaturage bukagezwa i Kigali mu nteko ishinga amategeko, yasobanuye uko urugendo rwagenze ndetse anavuga ko bijejwe ko hazakorwa ibishoboka ibyifuzo by’abaturage bigashyirwa mu bikorwa.
Dr Ntabomvura kandi avuga ko asanga abanyarwanda bakwiye guharanira ko Perezida Kagame ahabwa indi manda agakomeza kuzamura abanyarwanda, kuko ngo bitabaye ibyo yazitwarirwa n’abandi kuko akunzwe kandi ibikorwa bye byanagaragariye n’abanyamahanga, iki ngo kikaba cyaba igihombo ku banyarwanda.
Ati “Perezida Kagame yita ku baturage be kandi ibikorwa bye by’indashyikirwa bigaragarira bose, turamutse rero tutamutoye azitorerwa n’abandi bo hanze bamutware kuko arakunzwe, tube turahombye”.
Inyandiko 173 559 zisaba ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga ihindurwa abaturage bakongera kwitorera Perezida Paul Kagame nizo zavuye mu baturage 322 000 bose hamwe batuye Akarere ka Gisagara.
Akarere ka Gisagara niko kaje ku isonga mu kohereza ubutumwa bwinshi busaba ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga ihindurwa mu turere tw’Intara y’Amajyepfo.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
none se ko nshimye ndi kubona ubusabe ki ntanunwe ufite akanya muneza bigaragara ko habayeho agahato atari ubushake rda twararenganye turacyahumye
iyo ibintu byose bije bishakwa n’abaturage nta mpamvu yo kubahakanira dore ko atari na bibi, Kagame akomeze atuyobore bishyire kera