Kirehe: Ikilo cy’inanasi bakigurisha amadolari 15 babikesha kwishyira hamwe

Abanyamuryango 133 bagize Koperative “Tuzamurane” y’abahinzi b’inanasi bo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, barishimira iterambere bavuga ko bamaze kugeraho nyuma y’imyaka 9 bahawe ubuzima gatozi bakaba bafite n’uruganda rwumisha inanasi aho ikiro kimwe kigura amadorari 15, (+10,000FRW).

Manirareba Alphonse, Umuyobozi wa Koperative Tuzamurane, avuga ko kuba barubatse uruganda bituma agaciro k’inanas kazamuka bakaba bamaze no kuzibonera isoko mu Gihugu cy’Ububiligi no mu Bufaransa.

Ikilo cy'inanasi zumushije ngo bakigurisha amadolari y'Amerika 15. Ni ukuvuga arenga ibihumbi 10 by'amanyarwanda.
Ikilo cy’inanasi zumushije ngo bakigurisha amadolari y’Amerika 15. Ni ukuvuga arenga ibihumbi 10 by’amanyarwanda.

Ngo kuba bumisha izo nanasi zikagezwa no ku isoko mpuzamahanga bituma ubukungu bwa koperative buzamuka kuko umunyamuryango yatangiriye k’umugabane w’amafaranga 5000, ubu umugabane ukaba ugeze kubihumbi 80.

Ngo mu gihe umunyamuryango watanze iyo migabane ubu ageze ku gaciro ko kuba yagabana ibihumbi bigera kuri 600 ava mu nyungu za Koperative.

Ngo biteguye kongera umusaruro kugira ngo bahaze amasoko.
Ngo biteguye kongera umusaruro kugira ngo bahaze amasoko.

Avuga ko ibikorwa Koperative imaze kugeraho ari byinshi kuko bamaze kwiyubakira inzu koperative ikoreramo bakaba bafite n’imirima itandukanye y’inanasi n’imodoka bategereje kugura yo kubafasha muri ibyo bikorwa bya koperative.

Nyuma yo kubona amasoko mu bihugu bitandukanye bafite gahunda yo kwagura uruganda rwumisha ibiro 60 k’umunsi bakajya bumisha inanasi nyinshi mu rwego rwo guhaza amasoko anyuranye yifuza gukorana n’iyo Koperative.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Franҫois Kanimba, avuga ko inanasi ari igicuruzwa igihugu gifiteho amizero y’iterambere.

Ati “Ibiciro ni byiza aho ikilo cy’inanasi yumishije kigera kuma dorari 15 mu gihe inanasi imwe y’ikilo igura 150 kandi ikilo cy’inanasi ziva mu ruganda kidatwara izigera ku icumi, murumva ko harimo inyungu, bishobora kuzana amadovise menshi”.

Iyi koperative imaze no kugira inyubako nyinshi bakoreramo.
Iyi koperative imaze no kugira inyubako nyinshi bakoreramo.

Arakangurira ibindi bigo by’imari biciriritse kwitabira gutunganya inanasi kuko ngo hari ibihugu byinshi bizifuza ndetse ngo bimwe mu bihugu byo muri Aziya. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yamaze kuvugana na byo akaba abona ko kuzishakira isoko byoroshye.

Mu myaka 9 imaze ibonye ubuzima gatozi Koperative Tuzamurane imaze kugira abanyamuryango 133 aho umunyamuryango umwe amaze kugera ku gaciro k’imigabane y’amafaranga ibihumbi 600 avuye ku migabane y’amafaranga ibihumbi 80.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Si ukwamamaza ariko uyu munyamakuru avuze bike kuri TUZAMURANE n’umurenge ibarizwamo. Sinzi icyabuze ngo Meya wa Kirehe ahige gukora neza umuhanda ujya i Gahara kuko usibye n’inanasi yamamaye, hari urutoki, ibigori, ikawa... bitagezwa ku masoko uko bikwiye. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika azasure umurenge wa Gahara tumumurikire ubukungu bupfukiranwa, nta kabuza azadusigira umuhanda wa kaburimbo. Turamushimira umuriro wageze mu dusanteri (n’imidugudu itwegereye) tw’uyu murenge wari mu icuraburindi

Mugabarigira yanditse ku itariki ya: 27-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka