Mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga yiga ku buryo buhamye bwo kurinda abasivili

U Rwanda rwateguye inama mpuzamahanga ku kurinda abasivili mu bikorwa byo kubungabunga amahoro izaba kuva tariki 28-29 Gicurasi 2015 igamije gushyiraho uburyo buhambye bw’uko abasivili bagomba gucungirwa umutekano mu bihe by’intambara n’imvururu.

Iyi nama izitabirwa n’ ibihugu bisaga 30 bifite ingabo zibungabunga amahoro ku isi ndetse n’ ibihugu 10 bitanga inkunga muri ibyo bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Inama mpuzamahanga ku kurinda abasivili igiye kubera mu Rwanda ngo izasiga bashyizeho uburyo buhamye bwo kubarinda.
Inama mpuzamahanga ku kurinda abasivili igiye kubera mu Rwanda ngo izasiga bashyizeho uburyo buhamye bwo kubarinda.

Iyi nama ije ikurikira iyabereye i New York umwaka ushize muri Nzeri ubwo habaga inama ya 69 y’Umuryango w’Abibumbye (UN) yateguwe n’u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Bangladesh, Pakistan n’u Buyapani.

Uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro rwatangiye kugaragara nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho rufite abasirikare basaga ibihumbi bine mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi birushyira ku mwanya wa gatanu ku isi n’uwa gatatu ku mugabane w’Afurika nyuma ya Ethiopiya na Nigeriya.

Kuri ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu biyoboye itsinda ry’ibihugu byitwa “Inshuti z’Abaharanira kurinda abaturage” rizwi nka R2P, Group of Friends of the Responsibility to Protect mu rurimi rw’Icyongereza bakorana n’umuryango mpuzamahanga mu kumvisha ibihugu byose byo ku isi uruhare rwabo mu gukumira no kurinda ubuzima bw’abaturage ndetse no kugira icyo bakora mu gihe habuze amahoro n’umutekano.

Mu myaka 70 ishize, Umuryango w’Abibumbye wagize uruhare rugaragara mu kubungabunga amahoro ku isi mu gihe cy’intambara n’amakimbirane, icyakora intambwe yo guterwa iracyari ndende kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga amahoro birusheho kunozwa neza, by’umwihariko mu kubihuza.

Nubwo ikigenderewe mu butumwa bw’amahoro ari kubungabunga umutekano w’abantu bose ariko hari igihe izo nshingano zabo ntibazigereho uko bikwiye.

Ngo iyi nama mpuzamahanga igiye kubera i Kigali, izarabera hamwe imbogamizi bahura na zo ndetse itange imyanzuro ifatika ku buryo hahurizwa hamwe imbaraga mu bikorwa byo kurinda abasivili dore ko ahanini ari bo baba badafite kirengera.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twishimiye iyi nama ko izabera iwacu kubera babona uruhare tugira mukubungabunga amahoro ku isi

ruyenzi yanditse ku itariki ya: 27-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka