Ruhango: Nyuma y’iturika rya grenade igahitana umuntu, hatoraguwe indi mu busitani bw’umurenge

Mu busitani bw’Ibiro by’Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, ahagana mu saa kumi n’ebyiri z’igitondo kuri uyu wa 26 Gicurasi 2015, hatoraguwe igisasu cya grenade yo mu bwoko bwa Stick, kugeza ubu uwakihashyize akaba ataramenyekana.

Iyi grenade ibonetse mu gihe ku wa 24 Gicurasi 2015, hari haturikiye grenade igahitana umuntu umwe, 7 bagahita batabwa muri yombi bakurikiranyweho iterwa ryayo.

Batoraguye grenade nyuma y'iminsi ibiri hatewe grenade igahitana umwe 7 bagahita batabwa muri yombi.
Batoraguye grenade nyuma y’iminsi ibiri hatewe grenade igahitana umwe 7 bagahita batabwa muri yombi.

Kigarira Philemon, ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Mbuye, ubu ari na we uhagarariye Umunyambanga Nshingwabikorwa weguye ku mirimo ye, yabwiye Kigali Today ko uwazanye iyi grenade ayizanye nyuma y’aho ku wa 25 Gicurasi 2015, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bufatanyize n’inzego z’umutekano, baganirije abaturage babasaba ko uwaba atunze intwaro wese mu buryo butemwe, yayishyira ahagaragara, mu gihe yaba afite ubwoba bwo kuyitanga ku mugaragaro.

Uyu muyobozi akavuga muri iki gitondo, ko ari bwo abantu bayibonye mu busitani bw’umurenge, bagahita bahamagara inzego z’umutekano.

Avuga ko kandi nyuma y’aho muri uyu murenge haturikiye iyi grenade ikica umuntu, abaturage ngo bari bagize umpungenge, ariko kugeza ubu ngo nta kibazo gihari, kuko bamaze guhumurizwa umutekano ukaba ari wose.

Inzego z’umutekano zishishikariza buri muturage wese utunze intwaro atemerewe ko yashyira ahagaragara, kuko aramutse abikoze muri iki gihe nta gihano yahabwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka