Rusizi: Abanyeshuri ba ETO Mibirizi baraye bagenda kubera amakimbirane bafitanye n’umuyobozi w’ishuri

Abanyeshuri umunani biga mu mwaka wa gatandatu muri ETO Mibirizi baraye bagenda kubera amakimbirane bafitanye n’umuyobozi w’ishuri ryabo, kuko yanze kubajyanira ibyangombwa bazakoreraho ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye hamwe n’iby’abandi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

Ahagana saa mbiri z’ijoro zo ku wa 25 Gicurasi 2015, nibwo umunyamakuru wa Kigali Today yahuriye mu Mujyi wa Rusizi n’abanyeshuri bari bagoswe n’abantu benshi barimo n’inzego z’umutekano, bafashe moto yari igiye gutwara umuyobozi w’ikigo cyabo aho ataha, bavuga ko ashaka kubacika atabakemuriye ikibazo bafitanye.

Aba banyeshuri bavugaga ko ikibazo bafitanye n’umuyobozi wabo ari uko ngo yasize amafishi yabo abemerera gukora ikizamini cya Leta mu gihe yajyanye ay’abandi bigana muri WDA. Nyuma yo gutungurwa n’uko uwo muyobozi abazaniye amafishi yabo ngo bayijyanire byahise bikurura impaka ndende mu kigo babigeza no mu zindi nzego.

Aba ni bamwe mu banyeshuri bari mu makimbirane n'umuyobozi wabo.
Aba ni bamwe mu banyeshuri bari mu makimbirane n’umuyobozi wabo.

Intandaro yo kutajyana amafishi y’aba banyeshuri ngo ni uko uko ari umunani bataye indangamanota zabo, basaba umuyobozi w’ikigo cyabo witwa Ntirenganya Christian Jean Batiste ko yabafasha kubafotorera indangamanota basigarana mu biro, maze akabasaba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu batabasha kubona nk’abanyeshuri.

Ku wa 25 Gicurasi 2015, aba banyeshuri bahise bajya ku biro by’Akarere ka Rusizi kugira ngo bageze akarengane kabo ku muyobozi ushinzwe uburezi witwa Nteziyaremye Jean Pierre, niko guhita ahamagara Ntirenganya kwitaba ku karere ngo barebe uko ikibazo cyabo cyakemuka.

Ahageze ngo Nteziyaremye yamusabye gukemura ikibazo cyabo amafishi y’abo bana b’abanyeshuri akoherezwa i Kigali kimwe n’aya bagenzi babo kugira ngo batazavutswa amahirwe yabo yo gukora ikizamini cya Leta.

Aha bari bari gushaka ikibacyura.
Aha bari bari gushaka ikibacyura.

Aba banyeshuri bavuga ko bari bananiwe ndetse banashonje kuko bari bakoze urugendo rw’amasaha atatu n’amaguru bava ku ishuri bajya ku biro by’akarere, bagisohoka mu biro by’akarere ngo basabye umuyobozi wabo, Ntirenganya, kubafasha kugera ku ishuri, nawe ababwira ko bagomba kwicyura.

Ubwo umuyobozi wabo yari amaze kwanga kubategera imodoka ibasubiza ku ishuri, byageze mu masaha ya saa mbiri z’ijoro agiye kurira moto ngo atahe abasige bahita bayifata, bakizwa n’inzego z’umutekano zari hafi aho zasabye uyu muyobozi gutegera abana bakagera mu kigo, kuko batari kurara mu gasozi.

Umuyobozi wa ETO Mibirizi, Ntirenganya Christian Jean Batiste yanze kugira icyo atangaza ku byo abanyeshuri be bamuvugaho, gusa ngo icyo azi ni uko nta kibazo bafitanye.

Nteziyaremye Jean Pierre, umuyobozi w’uburezi mu Karere ka Rusizi, avuga ko akimara kwakira ikibazo cy’abo bana yahamagaye umuyobozi wabo amusaba ko yakemura ikibazo bafite ndetse akajyana amafishi yabo muri WDA nk’uko yabikoreye abandi bana.

Abanyeshuri baraye bagenda kubera ikibazo bari bafitanye n'umuyobozi wabo.
Abanyeshuri baraye bagenda kubera ikibazo bari bafitanye n’umuyobozi wabo.

Akomeza avuga ko yari yasabye uyu muyobozi gutegera abana imodoka ibageza mu kigo kandi ko hari hakiri kare, akibaza uko baje kugeza saa mbiri z’ijoro bakiri mu muhanda.

Impande zombi zifite amakosa

Nteziyaremye avuga ko abanyeshuri bafite amakosa yo kuba barataye indangamanota bakageza igihe cyo kujya gutanga ibyangombwa bibemerera gukora ikizamini cya Leta batarabivuga ngo bakorerwe izindi, akanemeza ko iyo umunyeshuri ataye indangamanota adahabwa iyasigaye ngo bayifotore, ahubwo acibwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu bakamukorera indi y’umwimerere.

Umuyobozi w’ikigo nawe ngo afite amakosa yo guha abanyeshuri amafishi yabo ngo bayijyanire kuri WDA kuko bitari mu nshingano zabo, ndetse no kuba yashakaga gusiga abanyeshuri be mu Mujyi wa Kamembe muri iryo joro.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

narangirije kuri icyo kigo 2011 nibwo mperuka mu Rwanda ariko uwo mugabo ndamuzi pe kuko niwe wanyoboye, muby’ukuri si umuntu mubi kuko arasabana ariko hari aho agera agashaka gukora ibintu nko guhimana cyangwa kwerekana ko ari powerful, he lacks some leadership skills, naho kwigishaho arashoboye pe ni umuhanga

Eric yanditse ku itariki ya: 5-12-2019  →  Musubize

yewe n_twe tuhig_ tw_rumiwe pe!!

prigle yanditse ku itariki ya: 29-09-2016  →  Musubize

kbs twarumiw nib icy kigo kizwi na reta kuk bagihinduy akarima kabo ubu hari abana uwo muyobozi yirukany mu kigo ngobajye kwicumbikira kuberko basangiye mu refectory aband babirukaniy amafarang yishur bagaruts nabo abatahanz kbs twarumiwe.

captain yanditse ku itariki ya: 31-05-2015  →  Musubize

Aha!!!! nkange uharerera narumiwe numva ngo Pref de displine niwe wahindutse animatrice wabakobwa kandi n’ umugabo ufite urugo wirirwa aturebera abana muri dushe ahubwo mudufashe rwose kuku turahangayitse?. Nkababyeyi tuharera

jannett yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Ese niba koko abanyeshuri aribo bananiranye kuva muri 2008 ikigo cyahabwa uyu Ntirenganya buri mwaka atoranya abana bananiranye urugero:Akarere n’ murenge bahora mubibazo byabanyeshuri n’ buyobozi bwabo!!

alias yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Ntawivuga amabi kandi ukuri kuraryana? Nubona ishami ryumye ntugashakire ikibazo kuriryo shami ahubwo ujye uhera mu mizi ? ibyiki kigo byo niko byamwe! Ese ikibazo n’ abanyeshuri cyangwa n’ abayobozi? izina si ngombwa kuritangaza?

uwiringiyimana yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

eee that"s funny pee ariko bagombra kubaha abayobozi babo.

daniel yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

Mbona bariya banyeshuri,nabo kumva kwabo kwarananiranye kuko hari nabandi bari babikemuye bishyuye kandi babakoreye nizindi.nanone umuyobozi wabo nawe ntiyumva inama agirwa n’abandi kuko yariyabwiwe kare inzira yabinyuzamo ntiyabikozwa,mbese ntabwo kurera abishoye.Njye ndahakora ariko izina ryajye ntimurigaragaze.

Elias yanditse ku itariki ya: 27-05-2015  →  Musubize

Iby’isi birushya byose. Na Yezu ntiyigeze aneza bose kd n’ubu hari abataramuyoboka. Abandika bagira iby’ababo rwose.Uyu muyobozi iyo acibwa amande bati"ntiyita ku nshingano ze. Umwana arinda agera S6 ataramenya inshingano ze? Abarera ni barere! Iyo umuntu atari mu kibuga yumva umukino woroshye kd akabona neza uko wagombaga gukinwa. Wamugezamo agaswata.Uruvuga undi ntirugorama koko! Iyo urebye uko abana b’iki gihe bameze wibaza niba ababyeyi bakimenya inshingano zabo. Turi gusarura imbuto z’ibyo twabibye. Uwareba iyi nkuru yakumva ibintu byaracitse pe. Nyamara uwakwege uyu muyobozi yasanga arengana! Abana b’ubu ntibumva nagato. Buriya yafashe kiriya cyemezo yagoragoje biranga.

Ntiranyibagirwa yanditse ku itariki ya: 27-05-2015  →  Musubize

Abanyeshuri b’uyu munsi baragorana ,ntibumva kdi uburezi babufata nka joking.

Teddy yanditse ku itariki ya: 27-05-2015  →  Musubize

uwo muyobozi ni umunyagahimano; yubahirije amategeke yego ariko nta bumuntu afite!!

alias yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka