MIDIMAR iriyama abasambanyi n’abashakira abana bo gukoresha mu mpunzi z’Abarundi

Ministeri ishinzwe Imicungire y’ibiza n’Impunzi, MIDMAR, yaburiye abatekereza gufatirana impunzi z’Abarundi mu bibazo zirimo, bagashora abagore n’abakobwa mu busambanyi, cyangwa abashaka abakozi bo mu rugo, bagashaka gukoresha abana bataragera ku myaka y’ubukure.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu cyumweru gishize, Ministiri muri MIDMAR, Seraphine Mukantabana, yavuze ko hashobora kuba hari abafite ingeso y’ubusambanyi, bashukisha ibintu n’amafaranga, ibiribwa cyangwa ubuhungiro impunzi z’Abarundi, bazifatiranye mu bibazo zirimo.

Minisitiri wa MIDIMAR , Mukantabana Seraphine, araburira abashaka gufatirana impunzi z'Abarundi mu bibazo zirimo bakazivutsa uburenganzira bwazo.
Minisitiri wa MIDIMAR , Mukantabana Seraphine, araburira abashaka gufatirana impunzi z’Abarundi mu bibazo zirimo bakazivutsa uburenganzira bwazo.

Ministiri Mukantabana agira ati "Niba ari umuntu usanzwe ari indaya, agafatirana umuntu mu bibazo arimo kugira ngo ajye kumusambanya; cyangwa hari abajya mu nkambi n’ahandi gushaka abana batarageza igihe cyo gukora, kugira ngo bajye kubarerera abana; iryo ni ihohotera. Ndangira ngo Abanyarwanda babe maso kuko hari ushobora kubizira”.

Yibutsa ko inzego z’umutekano zihanze ijisho impunzi z’Abarundi, aho ngo bagenzura ibintu bitandukanye birimo n’abashobora gukorera izo mpunzi ihohotera, bitwaje ko zikeneye byinshi byo kubaho.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 28, umubare munini wazo ngo ukaba uri mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Jewe Nifuza Kubona Abakina Iporona

Juma Issa yanditse ku itariki ya: 1-06-2017  →  Musubize

Rubanda Ntibagira Impuhwe Aho Kubafasha Barabakirera Ibya Mvura Mbi Nibareke Ubwo Bugeso Barakuze

Muhire Valentin yanditse ku itariki ya: 30-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka