Nkombo: Abaturage barifuza ko Perezida Kagame abayobora kugeza ageze mu zabukuru

Abaturage bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi baravuga ko ingoma zose zagiye ziyobora u Rwanda nta n’imwe yigeze ibageza ku iterambere nk’iryo bagezeho ubu, bakifuza ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda kugeza igihe azaba atakibashije kuyobora.

Bimwe mu byo bishimira bageze ho ni amashanyarazi yanyujijwe hejuru y’ikigaga cya kivu akagera mu Murenge wa Nkombo, ibyo babonaga nk’inzonzi mu buzima bwabo.

Aba baturage bavuga ko iyo bumvaga abandi bavuga ko bafite amashanyarazi bo batirirwaga babitindaho no mu byo bifuzaga kuko batiyumvishaga aho yanyura kugira ngo azabagereho, ariko ubu ngo kuba yarabagezeho byababereye kimwe mu byo batazigera bibagirwa mu mateka y’iterambere ryabo.

Abaturage ba Nkombo barasaba ko itegeko nshinga ryahinduka Perezida Kagame akayobora u Rwanda kugeza ashaje.
Abaturage ba Nkombo barasaba ko itegeko nshinga ryahinduka Perezida Kagame akayobora u Rwanda kugeza ashaje.

Usibye ibyo, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ngo bahawe amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’ay’incuke ku buryo ubu Leta isigaye ihohereza abana batsinze neza, ibyo kandi bijyana n’ibindi bikorwaremezo birimo ibijyanye n’ubuvuzi n’ibindi.

Kubera ibyo byose aba baturage bishimira, bamwe muri bo barimo Bonane Faustin batumye Perezida w’inteko inshinga amategeko, umutwe wa Sena, Makuza Bérnard, ubwo yabasuraga ku wa mbere tariki ya 25 Gicurasi 2015, ko yabagereza icyifuzo cyabo mu nteko ishinga amategeko, imitwe yombi cyo guhindura ingingo 101 y’itegeko nshinga, bityo perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akongera guhabwa amahirwe yo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Uwitwa Nzabonimpa Evariste yavuze ko bifuza ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga yahinduka bakongera gutora Perezida wa Repuburika muri manda ya gatatu kuko ibyo yabagejejeho ngo nta wundi wabikora dore ko hari abamubanjirije ntibabishobore.

Perezida wa Sena y'u Rwanda avuga ko ibyo abaturage basaba bizigwaho bidatinze.
Perezida wa Sena y’u Rwanda avuga ko ibyo abaturage basaba bizigwaho bidatinze.

Bavuze ko ibyifuzo byabo ari uko yazabayobora kugeza aho azafatira akabando atagifite intege zo gukora kuko ibyo agifite ku mihindukire y’u Rwanda bikiri byinshi.

Perezida wa Sena, Makuza, yabwiye abaturage bo ku Nkombo ko inteko ishinga amategeko, imitwe yombi yafashwe icyemezo cy’uko icyifuzo abaturage bamaze iminsi batanga cyo guhindura ingingo y’101 y’itegeko nshinga kizigwaho mu gihembwe bazatangira kuva mu kwezi kwa Kamena kizageza mu kwezi kwa kanama.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abaturage ibyo bashatse birakorwa bityo ibi bitekerezo by’abanyenkombo bihujwe n’ibyabandi banyarwanda. Paul Kagame azatirwa kandi azatorwa n’aba bamushaka

kagenza yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka