Nyanza: Intore z’Abadahigwa zakiriwe n’imbaga y’abaturage yishimira ko yasohorejwe ubutumwa mu Nteko

Abaturage amagana n’amagana baturutse mu mirenge yose y’Akarere ka Nyanza ku mugoroba wo ku wa 25 Gucurasi 2015 bakiye bidasanzwe intore z’Abadahingwa bo muri aka karere bari bakubutse mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda mu gusaba ko Itegeko Nshinga rihinduka rikemerera Perezida Paul Kagame kongera kwiyamamaza.

Bamwe mu baturage batangiye kwisukiranya ku bwinshi ku Biro by’Akarere ka Nyanza kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2015 baje kuhakirira izo ntore ariko bitunguranye bamenyeshwa ko abo bategereje bahagera ku isaha ya saa moya z’umugoroba.

Bavuga ko Perezida Kagame batamutererana mu guteza u Rwanda rwabo imbere.
Bavuga ko Perezida Kagame batamutererana mu guteza u Rwanda rwabo imbere.

Ubwo izi ntore z’Abadahingwa zari zihasesekaye habaye induru z’ibyishimo Umujyi wa Nyanza barawunyeganyeza bishimira ko ngo abo batumye babaye abagabo nyabagabo bakabasohoreza ubutumwa mu Nteko busaba ko ingingo ya 101 yo mu Itegeko Nshinga igena umubare wa manda z’umukuru w’igihugu mu Rwanda yavugururwa.

Imvugo zumvikanaga muri abo baturage zashimaga igikorwa cyateguwe na bo ubwabo cyo kwitoranyamo ababahagararira bakajya ku cyicaro cy’Inteko Nshingamategeko mu Mujyi wa Kigali kuhatanga ubutumwa biyandikiye bakanabusinyira ku bushake.

Yisekera umwe muri aba baturage yagize ati “Erega icyo dusaba ni akantu gato cyane turasaba ko iriya ngingo ya 101 ihinduka maze Perezida Paul Kagame agakomeza kutuyobora kuko ibikorwa bye birivugira kuruta amagambo”.

Byari ibirori bikomeye mu cyumba cy'inama bakirirewemo mu Karere ka Nyanza.
Byari ibirori bikomeye mu cyumba cy’inama bakirirewemo mu Karere ka Nyanza.

Ndayisaba François wari uyoboye Intore z’Abadahigwa bo mu Karere ka Nyanza bari berekeje mu butumwa bwo gusaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa yabwiye abaturage ko babasohoreje ubutumwa kandi ko ubusabe bwabo bwakiranywe agaciro ku cyicaro cy’inteko.

Ibi byahise biherekezwa n’imvugo y’abari bamuteze amatwi bagira bati “Abadahigwa ba Nyanza Perezida Paul Kagame ntituzagutenguha mu guteza u Rwanda rwacu imbere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yishimiye izo ntore z’abadahingwa avuga ko yiriwe yakira ubutumwa bamumenyesha ko ubusabe bw’abaturage ayoboye bwari nk’ibirori ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibi bintu ni byiza, ni iby’igiciro kandi birahebuje.

Pasteur yanditse ku itariki ya: 27-05-2015  →  Musubize

unva rwose ABADAHIGWA ba Nyanza baratwemeje pe batweretse ko arabo kugicumbi cy’umuco kweli,Bakenyeye abagabo bitwaje inkoni,Abagore nabo bakenyeye neza cyane,unva nimutureke Poul Kagame twese tumurinyuma.

franco yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

ibi bintu ni byiza, Paul Kagame turamushimiye kandi ntituzamutererana mu bikorwa bye byo kubaka igihugu cyacu nibyo tumushakira muri mandat yindi

ibada yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka