Ubushomeri ni igisebo ku banyafurika –Minisitiri Murekezi

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yasabye inama y’abafatanyabikorwa mu guteza imbere umurimo ibera i Kigali kuva tariki 25-26 Gicurasi 2015 gushakira ibisubizo ikibazo cy’ubushomeri, bugeze aho gutuma abantu benshi bava muri Afurika bakomeje kurohama mu nyanja ya Meditarane, bazira kujya gushaka imirimo i Burayi.

Iyi nama yateguwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ihuriwemo n’abaturage bafite aho bigejeje mu kwihangira imirimo, abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta y’u Rwanda no mu karere ruherereyemo, ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga yita ku murimo.

Minisitiri w’Intebe, afungura inama, yagize ati “Ni igisebo ku banyafurika, nongere mbisubiremo, ni igisebo; kubona Leta z’ibihugu byinshi zirebera abantu barohama mu nyanja bazira kujya gushaka imirimo i Burayi; nyamara Afurika ifite umutungo kamere uhagije watuma haboneka imirimo!”

Minisitiri Murekezi yasabye inama y'abafatanyabikorwa mu guteza imbere umurimo gushakira ibisubizo ikibazo cy'ubushomeri.
Minisitiri Murekezi yasabye inama y’abafatanyabikorwa mu guteza imbere umurimo gushakira ibisubizo ikibazo cy’ubushomeri.

Yavuze ko benshi bagifite uburangare n’ubunebwe, ariko ko hari n’ababura ubumenyi n’amakuru y’ibibera ahandi, abakeneye igishoro cyo gutangiza imishinga, kandi ngo ubwitabire bw’abikorera mu bikorwa bitanga imirimo ku bantu benshi buracyari buke.

Ati “Biratangaje kurebera imodoka zipakiye inkoko, inyama zazo n’amagi, ziva muri Uganda zigatambuka u Rwanda zibijyana muri Kongo”, nk’aho abanyarwanda nabo batabasha kubikora; ndetse imirimo ishamikiye ku ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubworozi, gukora muri serivisi zitandukanye, nabyo ngo ntibirabyazwa umusaruro ukwiriye.

Kuri bamwe barimo Niyonsenga Francine wo mu Karere ka Ngororero, ngo ni ikibazo cy’imyumvire, kuko we yashoboye gukora imyenda yo kwambara ndetse n’inkoko, uduseke cyangwa ibikapu biboshye mu bigorigori, ibirerere n’ishinge.

Niyonsenga yereka abitabiriye inama yiga ku kurwanya ubushomeri, ibyo we yabashije kwikorera.
Niyonsenga yereka abitabiriye inama yiga ku kurwanya ubushomeri, ibyo we yabashije kwikorera.

Minisitiri Murekezi yamenyesheje inzego mpuzamahanga ziteza imbere umurimo, ko mu Rwanda hari amahirwe menshi ku bashoramari bashobora kuza bagatanga imirimo (ku rubyiruko n’abagore, bo bibasiwe n’ubushomeri kurusha ibindi byiciro). Leta ngo yashyizeho amategeko aborohereza, yubaka ibikorwaremezo hamwe n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Dr. Lamin Mamadou Manney, uhagarariye umuryango w’abibumbye mu Rwanda, avuga ko nk’umwe mu bashyigikira u Rwanda mu kurwanya ubushomeri, warugeneye miliyoni 55 z’amadolari y’Amerika.

Inama yiga ku kurwanya ubushomeri yitabiriwe n'abantu batandukanye baturuka mu Rwanda no mu mahanga.
Inama yiga ku kurwanya ubushomeri yitabiriwe n’abantu batandukanye baturuka mu Rwanda no mu mahanga.

Imibare yavuye mu ibarura rusange ry’abaturage b’u Rwanda ryabaye mu mwaka wa 2012 yagaragaje ko muri rusange ubushomeri bwari ku kigero cya 3,4% mu gihugu hose, mu mijyi bukaba ku kigero cya 7,7%, naho mu cyaro bukaba kuri 2,6%.

Urubyiruko rutagira akazi rwanganaga na 4.0% mu gihugu hose, ubushomeri mu rubyiruko mu mijyi honyine bukaba ku kigero cya 8.7%, mu gihe mu bari mu myaka hagati ya 36 kugeza kuri 65, ubushomeri mu gihugu bwari kuri 2.6% mu gihe mu mijyi bwari kuri 5.6%.

Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi hamwe n'abatumirwa b'imena bitabiriye inama yiga ku kurwanya ubushomeri.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi hamwe n’abatumirwa b’imena bitabiriye inama yiga ku kurwanya ubushomeri.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka