Sinaririmbye “Ntabwo mbyicuza” nsubiza Lick Lick-Paccy

Oda Paccy uri kuvugwaho gusubiza Lick Lick mu ndirimbo ari gukora yise “Ntabwo mbyicuza”, aravuga ko atayikoreye Lick Lick ahubwo ko yayikoze abwira abantu bose bibwira ko umuntu yabeshwaho na bo.

Bibaye nyuma y’uko hashize imyaka ibiri Lick Lick akoze indirimbo yise “Ntabwo Mbyicuza” agaragaramo acagagura amafoto ya Paccy wamubyariye umwana nyamara ntibakomezanye urukundo.

Passy ngo ntiyaririmbye "Ntabwo mbyicuza" kubera ibibazo yari afitanye na Lick Lick.
Passy ngo ntiyaririmbye "Ntabwo mbyicuza" kubera ibibazo yari afitanye na Lick Lick.

Benshi bari bashimye ko Paccy hejuru y’ibyo yicecekeye ntamusubize bababajwe n’uko ari gukora indirimbo na we yise “Ntabwo mbyicuza” bafata nk’aho noneho na we agiye kumusubiza.

Aganira na Kigalitoday ubwo yiteguraga kwiyereka abakunzi be i Muhanga mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star, Paccy yadutangarije ko uko abantu bafashe iriya ndirimbo Atari ko imeze, anabasaba ko bakwihangana igasohoka bakazabasha kwiyumvira ibirimo.

Yagize ati “Si ukumusubiza ni uko byahuriranye n’indirimbo nagombaga gukora nkayita gutyo, wenda bigahura n’izina na we yari yarayise wenda bikitwa ko ari ukumusubiza. Nta yindi mpamvu yindi iri inyuma nta n’ukundi gusubiza guhambaye kereka indirimbo nisohoka ni bwo muzumva ukuri kwayo neza.”

Ku bavuga ko atari akwiye gusubiza Lick Lick dore ko ibyo guterana amagambo byazagira ingaruka ku mwana wabo, Paccy yagize ati: “Icyo nababwira ni uko burya nta mwana urimo twese tuba turi bakuru kandi buri wese aba azi ibyo akora.”

Akomeza avuga ko ajya kwandika iriya ndirimbo nzi ibyo nkora. Agira ati “Buri wese afite ubuzima bwe kandi uko byagenda kose nta n’umuntu wakora ikintu ngo kinyure abantu bose icyarimwe.”

Yakomeje agira ati “Iriya ndirimbo wenda turetse no kuba harimo n’igice cy’umuntu umwe nyir’ubwite irareba abantu bose muri rusange, ba bantu baba bumva ko nk’umuntu ashobora kubaho kubera bo kandi ntabwo bikwiye kubera ko umuntu ariho kubera Imana ntabwo ariho kubera umuntu.”

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

mujye mwumvikana pee meddy katubyemere ko urigushimira ueo mukobwa priscilla c?? bite

mammy yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

ariko nibyo iyo ufitanye ikibazo numuntu biba byoroshye kumubwirira ahantu hose

mammy yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

ariko nibyo iyo ufitanye ikibazo numuntu biba byoroshye kumubwirira ahantu hose

mammy yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

ibintu byo gucyocyorana kubahanzi kuki bikunda kubaho?

Rwagasore Oscar yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

yewe wiyise umujyama ndunva wowe Uzi guhanga bigishe nabo babimenye aho kubanenga ubaca intege gusa rata bana bacu nimwe muzi icyo mukora nicyo bibamariye courage.

toto yanditse ku itariki ya: 25-05-2015  →  Musubize

Yego mwa miririmbire mwe, ni aho babuze? Nta bahanzi tukigira mu Rwanda! Dutegereze ibindi bisekuruza!

umujyama yanditse ku itariki ya: 25-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka