Kayonza: Ihuriro ry’abagore ryiyongereye ku mubare w’abifuza ko itegeko nshinga rivugururwa

Ihuriro ry’abagore bo mu Karere ka Kayonza ryasabye ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda ivugururwa kugira ngo umukuru w’igihugu, Paul Kagame, azabashe kwiyamamariza indi manda.

Abagore bagize iryo huriro babisabiye mu nama murikabikorwa y’ibyo bagezeho yabaye tariki 25 Gicurasi 2015. Ibaruwa y’ubusabe bwa bo yasinyweho n’abagore 276 bayishyikirije bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bari bitabiriye iyo nama.

Mufumaruyonga Julienne, wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko hari byinshi bagezeho babikesha umukuru w’igihugu. Mbere ngo umugore yari yarapfukiranywe adashobora gutanga igitekerezo ngo cyumvikane, ariko aho Perezida Kagame atangiriye kuyobora u Rwanda akaba yarabahaye urubuga rusesuye batangiramo ibitekerezo.

Mufumaruyonga wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko hari byinshi abagore bakesha Perezida Kagame ku buryo batamutera umugongo.
Mufumaruyonga wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko hari byinshi abagore bakesha Perezida Kagame ku buryo batamutera umugongo.

Ibyo ngo ni kimwe mu bituma basaba ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga yavugururwa kugira ngo umukuru w’igihugu azakomeze kuyobora u Rwanda na nyuma y’umwaka wa 2017, ubwo manda ze ebyiri yemererwa n’itegeko nshinga zizaba zirangiye.

Abagore b’i Kayonza banavuze ko bagiye biteza imbere mu buryo butandukanye babikesha kwibumbira mu makoperative no gukorana n’ibigo by’imari, kandi ibyo byose ngo babikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Minisitiri Gasinzigwa na batatu mu bagize inteko ishinga amategeko bitabiriye imurikabikorwa ry'abagore b'i Kayonza.
Minisitiri Gasinzigwa na batatu mu bagize inteko ishinga amategeko bitabiriye imurikabikorwa ry’abagore b’i Kayonza.

Iyo nama murikabikorwa yari yitabiriwe na bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda barimo Senateri Mike Rugema, Depite Safari Théoneste na Depite Mutesi Anita. Yakira ibaruwa y’ubusabe bwa bo, senateri Mike Rugema yabijeje ko ubutumwa bwa bo azabugeza mu nteko ishinga amategeko.

Ihuriro ry’abagore bo mu Karere ka Kayonza ryiyongereye ku bindi byiciro by’abaturage b’ako karere birimo urwego rw’abikorera, koperative y’abamotari n’iyabaterura imizigo mu Murenge wa Mukarange, ndetse na koperative y’abahinzi b’umuceri mu Murenge wa Murundi na bo bandikiye inteko ishinga amategeko bayisaba ko iyo ngingo y’itegeko nshinga yavugururwa.

Senateri Mike Rugema yizeje abagore b'i Kayonza kubatumikira.
Senateri Mike Rugema yizeje abagore b’i Kayonza kubatumikira.
Bamwe mu bagore bamuritse ibyo bamaze kugeraho.
Bamwe mu bagore bamuritse ibyo bamaze kugeraho.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashaka Perezida Kagame ko akomeza kutuyobora

Fred yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka