Ruhango: 7 mu maboko ya polisi nyuma ya grenade yatewe igahitana umuntu

Abantu barindwi bo mu muryango umwe bari mu maboko ya polisi guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2015, bakurikiranyweho iterwa rya grenade yahitanywe uwitwa Theoneste Ntigurirwa w’imyaka 33 y’amavuko.

Hari mu ma saa kumi z’umugoroba ubwo mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Nyakarekare ho mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango abo baturage ngo bagiranye amakimbirane, umwe muri bo ngo ariruka azana igisasu cyo mu bwoko bwa grenade aragitara gihitana Ntigurirwa.

Grenade yahitanye umuntu mu Karere ka Ruhango.
Grenade yahitanye umuntu mu Karere ka Ruhango.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Mukama Simon, avuga ko ibi byatewe n’abantu bari mu kabari banywa inzoga, hanyuma bakaza kugirana amakimbirane, umwe muri bo akiruka akazana grenade akayitera.

Muri aba barindwi ngo hakekwa uwitwa Vuguziga Jean, ko ari we wagiye kuzana iyi grenade akayitera. Icyakora, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Mukama, avuga ko iperereza rigikomeje ndetse hanarebwa aho uwateye iyi grenade yayikuye, ngo bakanakurikirana bakamenya niba yarigeza kubaho umusirikare.

Kugeza ubu abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitation ya Polisi ya Nyamagana mu Karere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ariko muse here igihugu cyacu kuko ubugome nibwo bwuzuyemo gusa ago umuntu agitekereza kuba yakwica mugenzi we amasengesho men shi arakwiye

Anne yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

Uwomuntu wakoze ibyo azakurikiranwe kandi icyaha nikimuhama azahanwe n,amategeko kuko bene abo baba bashaka kudusubiriza igihugu cyacu inyuma mwiterambere rirambye.

emmy yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

MUVARA ARAKOZE GUTANGAZA IYI NKURU IBABAJE YAGUYEMO UMUNTU ARIKO NK’UMUNTU UKORERA RUHANGO AZANYARUKIRE MURI KABAGALI MURI COLLEGE KARAMBI AKURIKIRANE UMWUKA MUBI UHARI HAGATI Y’UBUYOBOZI N’ABAREZE NDETSE N’ABAKOZI BANDI.NTABUYOBOZI BUHARI AHUBWO HARI UBUTEGETSI N,ITOTEZWA NTAWUKORA YISANZUYE

KAGOFERO yanditse ku itariki ya: 25-05-2015  →  Musubize

ariko abo bavuna muheto barashaka iki koko

chantal yanditse ku itariki ya: 25-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka