Gisagara: Gutura ku mudugudu ngo byongeye isuku n’iterambere

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara batujwe ku midugudu mu mirenge itandukanye barahamya ko bimaze guhindura imibereho yabo ku buryo batatekerezaga, aho bamaze kunguka byinshi mu bijyanye n’imibereho, ndetse bakaba banazamuka mu iterambere.

Maniraho na Nyirasafari Valeriya ni bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara twaganiriye badushimira gahunda yo gutura ku midugudu.

Aba baturage bavuga ko mbere bahamagarirwa gutura ku mudugudu bumvaga bisa no kubasagarira ngo batekerezaga ko bigiye ku bakenesha.

Ngo bakuwe mu masambu yabo ndetse bakajya gutura ahantu batari bamenyereye ariko ubu baratangaza ko basanga bari baratinze kuhatura.

Gutura ku mudugudu ngo byafashije abaturage kongera isuku ndetse no gutera imbere.
Gutura ku mudugudu ngo byafashije abaturage kongera isuku ndetse no gutera imbere.

Maniraho ati “Ntaraza ku mudugudu sinari nzi ko umuntu ashobora kugira undi murimo akora utari uguhinga ngo abe yatera imbere, ariko aho nagereye ku mudugudu nasanze hari n’ibyo nshobora gufatanya no guhinga ubu ncuruza amakarita ya terefoni kandi nkanakora ibindi.”

Si ibi gusa ariko uyu muryango wungutse kuko ngo banamenye byinshi ku iterambere, aho uyu Nyirasafari kubera kujya ahagaragara akaganira n’abandi bagore yamenye byinshi k’ugufata urugo neza, kugira isuku ndetse no guteka neza.

Nyirasafari ati “Mbere se ko hepfo iyo mu gikombe wavaga guhinga ukaba wanaryamana ubwo burimiro, ariko ubu turakaraba tugasa neza, twiga gutegura amafunguro hamwe n’abandi, tujya mu matsinda kandi ibyo byose ntibyari kunsanga mu bikombe nabagamo.”

Si aba gusa kandi kuko na Nyiraneza, umwe mu bari barahejejwe inyuma n’amateka ubu utuye mu Mudugudu wa Zihare mu Murenge wa Kibirizi avuga ko mbere atari azi ko ashobora kubana n’abandi bantu batari abahejejwe inyuma n’amateka.

Akarere ka Gisigara ngo gafite intego yo gukura abaturage bose mu bikombe aho batuye bonyine ku mudugudu.
Akarere ka Gisigara ngo gafite intego yo gukura abaturage bose mu bikombe aho batuye bonyine ku mudugudu.

Ibi kandi ngo byamwigishije byinshi kuko yasanze kubumba ibibindi gusa bitamuteza imbere. Ubu ng yoroye amatungo magufi arimo ingurube n’ihene.

Nyiraneza kandi yishimira ko kuva yagera mu mudugudu umwana waye w’umuhungu ngo yagiye mu ishuri nk’abandi mu gihe ngo ubundi yirirwaga amufasha kubumba inkono.

Mu Karere ka Gisagara gahunda yo gutuza abantu ku mudugudu mu mwaka wa shize imibare yagaragazaga ko bigeze ku kigereranyo cya 78% gahunda ikaba ikomeje aho ngo intego ari ukuzatuza abaturage bose ku midugudu tihagire usigara mu bikombe no mu manegeka.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imidugudu ubona yaratumye abaturage begerezwa ibikorwa remezo ku buryo bworoshye

gahigi yanditse ku itariki ya: 25-05-2015  →  Musubize

iterambere mu banyarwanda ryakomeje kwiyongera kubera abaturage bavuye mu bihanamanga bakegerana hamwe bityo ubu bakaba bagerwaho n’ibikorwaremezo byinshi kandi neza, ababa bagisigaye epfo iyo muri ntuye nabi bashake uko basanga abandi

georges yanditse ku itariki ya: 25-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka