Abagira uruhare mu igenamigambi bumvikanye uburyo bwo kongera imirimo mu Rwanda

Abayobozi mu nzego zigira uruhare mu igenamigambi mu Rwanda bumvikanye ko bagiye gushyira mu igenamigambi bakora umuhigo wo guhanga imirimo mishya, kugira ngo gahunda yo guhanga imirimo mishya ibihumbi 200 buri mwaka igerweho.

Ibi byatangarijwe mu nama y’iminsi ibiri yatangiye tariki ya 21 Gicurasi 2015 yari yitabiriye n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye mu Rwanda bagira uruhare mu igenamigambi, kugira ngo barebe uburyo bakongera imirimo ikenewe n’urubyiruko n’abagore.

Anna Mugabo, umuyobozi ushinzwe umurimo muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, avuga ko ibarura rusange ryakozwe mu Rwanda mu w’ 2012 ryagaragaje ko buri mwaka mu Rwanda hahangwa imirimo ibihumbi 104.

Bamwe mu bayobozi baganira ku buryo bashyira mu mihigo guteza imbere imirimo mu Rwanda.
Bamwe mu bayobozi baganira ku buryo bashyira mu mihigo guteza imbere imirimo mu Rwanda.

Mugabo avuga ko abanyarwanda bakeneye imirimo ibyara inyungu idashingiye ku buhinzi n’ubworozi kuko ikiri mike ugereranyije n’umubare w’abashaka akazi.

Avuga ko mu nama bashoboye kuganira n’impuguke zatanzwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku murimo (ILO) harebwa uburyo ibindi bihugu byashoboye guhanga imirimo ku banyabihugu binyuze mu bice bitandukanye harimo n’ikoranabuhanga ubu riri gutezwa imbere mu Rwanda.

Ati “Twumvikanye ko mu mihigo dukora, tugiye gushyiramo n’umuhigo wo guhanga imirimo mishya, ibi bikazashyira mu bikorwa umwanzuro wafashwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru wabaye mu w’2012 wo guhanga nibura imirimo ibihumbi 200 buri mwaka”.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA), Jérôme Gasana, avuga ko inshingano yo guteza imbere ubumenyingiro igenda igerwaho, kuko mu mwaka wa 2014 WDA yari kihaye umuhigo wo gutanga ubumenyi ku banyeshuri ibihumbi 10 kandi byagezweho.

Gasana avuga ko iyo WDA imaze gutanga ubumenyi abigishijwe bayoborwa na Minisiteri y’ubucuruzi uburyo bakwishyira hamwe bakaba babona igishoro cyo gutangiriraho mu gushyira mu bikorwa ibyo bize bahanga umurimo.

Kuva mu mwaka w’2012, mu Rwanda hashyizweho gahunda nka Hanga umurimo, Kuremera, Agaciro kanjye n’izindi, kugira ngo bifashe urubyiruko guhanga imirimo biciye mu mishinga itandukanye, cyakora umuyobozi muri Minisiteri y’umurimo, Anna Mugabo avuga ko bitatanze umusaruro uko bikwiye bahitamo kubihuriza muri “Kora wigire”.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yes, jobs and income are central to human dignity and poverty eleviation

Jude Muzale yanditse ku itariki ya: 24-05-2015  →  Musubize

Yes, jobs and income are central to human dignity and poverty eleviation

Jude Muzale yanditse ku itariki ya: 24-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka