Ubuyobozi bw’u Rwanda burashaka gutega amatwi urubyiruko ruba mu mahanga-Mushikiwabo
Ministiri Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga na Francis Kaboneka w’Ubutegetsi bw’Igihugu, bamenyesheje rubyiruko rugera kuri 700 ruturutse hirya no hino ku isi, ruteraniye muri Kaminuza ya Texas Christian University muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ko u Rwanda rukeneye imbaraga zabo kandi rushaka kubatega amatwi.
Minsitiri Mushikiwabo wafunguye ihuriro, yabwiye Rwanda Youth Forum ko u Rwanda rukeneye kumva urubyiruko n’ibyo rukeneye ku buyobozi bw’igihugu, nk’uko byanasabwe n’abayobozi batandukanye ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Ati “Muri abantu b’ingenzi cyane,turashaka kubumva”, nk’uko Ministiri Mushikiwabo yabimenyesheje.”
Ministiri Kaboneka watanze ikiganiro gisobanura ubwitange bw’ababohoye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimangiye ko “n’ubwo u Rwanda ari ruto, abanyarwanda batekereza mu buryo bwagutse.”
Ikiganiro yatanze cyagiraga kiti “Standing on the Shoulders of Giants”, bivuze ngo guhagarara ku bitugu by’abakomeye.”
Ibiganiro bihuje urubyiruko ruvuye hirya no hino ku isi, hamwe n’abayobozi b’u Rwanda birakomeje, bakaba bagiye mu kanya kwakira Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|