Ni ibirori bikomeye i Dallas muri Texas, Ikinyarwanda cyahawe ijambo muri USA

I Dallas muri Leta ya Texas ho muri Leta Zuze Ubumwe z’Amerika ahateraniye urubyiruko rw’Abanyarwanda rugiye kuganira na Perezida Kagame kuri uyu mugoroba wo ku wa 23 Gicurasi 2015 ibyishimo ni byose kandi ngo uretse Ikinyarwanda nta rundi rurimi rurimo kuhavugwa. Umunyamakuru wa Kigali Today Fred Mwasa atubereyeyo aya akaba ari amwe mu mafoto amaze kutwoherereza agaragaza uko byifashe.

Aba ni mu saa kumi na mirongo ine bitegura gutangira.
Aba ni mu saa kumi na mirongo ine bitegura gutangira.
Imyiteguro bayikoraga bategerazanyije amatsiko menshi.
Imyiteguro bayikoraga bategerazanyije amatsiko menshi.
Ni akanyamuneza kenshi biteguye gusangira ku byateza u Rwanda imbere.
Ni akanyamuneza kenshi biteguye gusangira ku byateza u Rwanda imbere.
Hari byinshi biteye amatsiko mu biganiro bagirireyo.
Hari byinshi biteye amatsiko mu biganiro bagirireyo.
Baragenda baganira ku bintu bitandukanye mu gihe bategereje ibiganiro. Ariko ngo harimo gukora Ikinyarwanda kurusha izindi ndimi..
Baragenda baganira ku bintu bitandukanye mu gihe bategereje ibiganiro. Ariko ngo harimo gukora Ikinyarwanda kurusha izindi ndimi..
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo yizeza urubyiruko ruri mu mahanga ko u Rwanda rufite ubushake bwo kurutega amatwi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo yizeza urubyiruko ruri mu mahanga ko u Rwanda rufite ubushake bwo kurutega amatwi.
Kaboneka asobanurira urubyiruko ruba mu mahanga ukuntu u Rwanda rwahoze ari igihugu cyiza cyunze ubumwe ariko kikaza kwisanga mu macakubiri ashingiye ku moko yaje no kukigeza kuri Jenoside.
Kaboneka asobanurira urubyiruko ruba mu mahanga ukuntu u Rwanda rwahoze ari igihugu cyiza cyunze ubumwe ariko kikaza kwisanga mu macakubiri ashingiye ku moko yaje no kukigeza kuri Jenoside.
Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu Kaboneka aganira n'urubyiruko ku mateka y'u Rwanda, imiyoborere mibi yaruranze n'intambara yo kurubohora.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka aganira n’urubyiruko ku mateka y’u Rwanda, imiyoborere mibi yaruranze n’intambara yo kurubohora.
Minisitiri Kaboneka Francis yahuje urugwiro n'urubyiruko.
Minisitiri Kaboneka Francis yahuje urugwiro n’urubyiruko.

Ntucikwe Kigali Today ikubereyeyo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka