Ruhango: Turifuza Umusenateri uzadushyiriraho amategeko abumbatira ibyo twagezeho- Njyanama
Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango iravuga ko yifuza umusenateri uzabahagararira neza mu Nteko Inshanga Amategeko/umutwe wa Sena, ko agomba kuba ari uwabafasha gukomeza gushyiraho amategeko abumbatira ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho, ndetse no gukomeza kubiteza imbere.
Babivugiye mu nama ya Njyanama y’Akarere ka Ruhango kuri uyu 21 Gicurasi 2015, ubwo abakandidai bane bari barimo kwiyamamariza umwanya umwe wo kuzasimbura senateri Bizimunga Jean Damascene ubu washinzwe indi mirimo akaba ayobora Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG).
Buri mukandida yanyuraga imbere y’abajyanama b’Akarere ka Ruhango guhera mu mirenge kugera ku karere, avuga ibigwi bye n’ibyo yiteguye kuzakorera Abanyarwanda igihe azaba agiriwe icyizere n’iyi nteko itora.
Abajyanama bagaragaje kunyurwa n’ibigwi by’abakandida, maze bavuga ko basanze bose ari inararibonye bafite byinshi bageza ku Banyarwanda.
Rusanganwa Theogene, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Ruhango, yavuze ko bishimiye abakandida bose barimo kwiyamamaza.
Yagize ati “Nkatwe turi hano ku bw’abaturage badutumye, turasaba ko uzagira amahirwe muri aba bakandida, yakomeza kubumbatira ibyiza tumaze kugeraho, ariko akanarushaho kubiteza imbere”.
Abakandida senateri bane barimo kwiyammariza mu Ntara y’Amajyepfo, ni Havugimana Emmanuel usanzwe ari umwarimu mu Kaminuza y’u Rwanda, Zinarizima Diogene ushinzwe ibikorwa byo guhuza uruganda rwa Ruliba n’abakiriya akana na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Nkurayija Jean de la Croix na we wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse na Mucyo Jean de Dieu wari umaze igihe ayobora CNLG.
Ntibirindwa Souede, Umukomiseri muri Komisiyo y’Amatora, yasabye abajyanama bose bazatora, kuzitwara neza kandi bakubahiriza igihe cyagenwe.
Biteganyijwe ko kwiyamamaza kuri aba bakandida bizarangira ku wa 27 Gicurasi 2015, amatora akazaba ku wa 29 Gicurasi /2015, agatangira saa yine akarangira saa cyenda.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko Mana wafashije Mucyo agatorwa maze agakomeza kubaka igihugu nkuko asanzwe abikora. uyu mwanya rwose arawukwiye