Musanze: Umugore utwara moto ahamya ko bimutungiye umuryango

Umugore witwa Ndacyayisenga Pélagie ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto avuga ko kamufatiye runini kuko kamutungiye umuryango ndetse kakanamufasha kuwuteza imbere.

Ndacyayisenga w’imyaka 28 avuka mu Murenge wa Mushubati, Akarere ka Rutsiro, akaba akorera akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Musanze.

Akazi ko gutwara ipikipiki wasangaga ari umwe mu mirimo ikorwa n’igitsina gabo gusa, ariko Ndacyayisenga ni umwe mu bagore bake batinyutse ako kazi wagaragaje ko bishoboka ko bagore n’abakobwa kugakora.

Avuga ko ibyo gukunda gutwara ibinyabiziga byamujemo kuva ari umwana muto kuko iyo yabonaga ikinyabiziga yiyumvagamo ubushake bwo kugitwara n’ugitwaye akamukurikiza amaso, ni uko ubwo bushake arabukurana.

Afite imyaka 26 ni bwo yashatse gukabya indoto ze atangira kwiga amategeko y’umuhanda no gutwara ipikipiki, nyuma y’amezi agera kuri arindwi ibyangombwa byo gutwara moto aba arabibonye atangira akazi gutyo.

Yikemurira ibibazo bisaba amafaranga

Ndacyayisenga avuga ko gutwara abagenzi kuri moto bimufasha gutunga umuryango we no kuwuteza imbere.
Ndacyayisenga avuga ko gutwara abagenzi kuri moto bimufasha gutunga umuryango we no kuwuteza imbere.

Ndacyayisenga yatangiye gutwara ipikipiki akorera abandi, nyir’ipikipiki bumvikana kumwishyura buhoro buhoro kugeza ayirangije, none hashize umwaka arangije kuyishyura ubu atwara ipikipiki ye bwite.

Ngo iyo abagenzi ari benshi kandi ameze neza ntagire imbogamizi zimubuza gukora, ku kwezi yinjiza amafaranga agera ku bihumbi 100.

Mbere akiri umukobwa, ngo yabashaga kwigurira amavuta ndetse n’umwenda kandi akanishyura nyir’ipikipiki ari byo bakunda kwita kuverisa none ubu yashatse umugabo. Avuga ko ajya inama n’umugabo bagafatanya gukemura ibibazo byo mu rugo bisaba amafaranga.

Akomeza avuga ko umugabo ukora akazi ko gucuruza muri butiki atamusaba amafaranga y’ubukode bw’inzu babamo ndetse n’ayo guhaha ibibatunga, kuko yose ayakura mu kazi ko gutwara ipikipiki akora umunsi ku munsi.

Yemeza ko hari amafaranga asagura, atarafata umwanzuro niba azayagura ipikipiki nshya cyangwa azamufasha kubona uruhushya rwo gutwara imodoka.

Ajya gushaka umugabo ngo abantu bamuciye intege ko azamubuza gukomeza ako kazi ariko ngo umugabo we arakishimira cyane, ku buryo ngo n’iyo yagize imbaraga nke akumva atagomba kujya ku kazi amutera akanyabugabo.

Ndacyayisenga ngo abasha guhahira urugo, kwishyura ubukode ndetse akanazigama adasabye ubufasha umugabo we.
Ndacyayisenga ngo abasha guhahira urugo, kwishyura ubukode ndetse akanazigama adasabye ubufasha umugabo we.

Ndacyayisenga, umugore ukunda guseka no gusabana n’abagabo bakora akazi kamwe aho baparitse ku iseta, avuga ko nta mbogamizi ahura na zo nk’umugore ukora ako kazi, ngo akora amasaha yose bwakwira agataha.

Abamotari bagenzi be baramwishimiye

Ku muhanda ugana mu kigo abagenzi bategeramo imodoka (gare) cya Musanze, niho umunyamakuru wa Kigali Today yamusanze ahagaze hamwe na bagenzi be mu masaha saa tanu z’amanywa. Usanga baganira ndetse akananyuzamo agaseka ukagira ngo ni umugabo. Ubona nta kibazo cy’urwikekwe agira hagati ye n’abagabo bahuje akazi.

Sebazungu Alphonse, na we w’umumotari, avuga ko uwo mugore yinjira muri koperative bamwishimiye cyane, akaba akangurira n’abandi bakobwa n’abagore gutinyuka ako kazi kuko kabagirira akamaro.

Undi mumotari witwa Sebahire Félicien yunzemo ati “N’ubwo turi abagabo tumwisangamo ahubwo wagira ngo ni umugabo mugenzi wacu, mbese ni umuntu uhorana kurage (courage) mbese tuba tuganira nk’uku ubibonye ntabwo wamenya ko ari umuntu w’umugore agerageza kwisanisha n’abo asanze”.

Sebahire akomeza agira inama abandi bakobwa kurebera kuri Ndacyayisenga na bo bagatinyuka gutwara ipikipiki kuko ni akazi gafite amafaranga atari make, aho kwiyandarika kugira ngo babone amafaranga.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka