Bugesera: Baguwe gitumo batetse kanyanga bafatanwa litiro zigera ku 100

Mu rukerera rwo ku wa 21 Gicurasi 2015, ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, ingabo na polisi, hakozwe umukwabu wo gufata abakora Kanyanga maze hasenywa inganda ebyiri ndetse bagwa gitumo abantu bane bayitetse.

Uyu mukwabu wabereye mu Kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Mayange ndetse no mu Kagari ka Rwinume mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Nzaba Muhimuza Benjamin avuga ko uwo mukwabu waguye gitumo abari mu ruganda rwega kanyanga maze bafatwa litiro 55 za kanyanga zimaze kuboneka.

Yagize ati “Twafashe kandi litiro 100 z’ibiyoga byengwamo kanyanga ndetse na bimwe mu bikoresho bakoresha birimo ingunguru, amajerekani ndetse n’ibindi”.

Rumwe mu nganda za Kanyanga rwasenywe.
Rumwe mu nganda za Kanyanga rwasenywe.

Nzaba Muhimuza yahaye ubutumwa abaturage ko bagomba kurwanya ibiyobyabwenge aho biva bikagera, ndetse bakarushaho gutanga amakuru y’aho biri yaba ababikora n’abababicuruza maze bagafatwa bagahanwa.

Ati “Unywa ibiyobyabwenge ntabasha kwiteza imbere ahubwo ahora mu bikorwa bibi, ndabasaba kubireka kuko ubikoresha aba yica ejo he hazaza”.

Mu Murenge wa Mayange uwo mukwabu wafashe amajerekani 2 n’utubido twa litiro 5 tubiri byose byuzuye kanyanga yarimaze kuboneka, ndetse hanafatwa melase litiro 100 zikoreshwa mu kwenga kanganya n’ibindi bikoresho bakoreshaga.

Nkurunziza Francois, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, aravuga ko hafashwe abantu bane bitwa Dukuzumuremyi Damien, Dukuzumuremyi Alexandre, Ntakirutimana Felicien na Mugenzi Emmanuel.

Akomeza agira ati “Ubu ntabwo tuzihanganira namba abantu bakora cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge kuko uwo tuzabona tuzamushyikiriza ubutabera maze bubimuhanire”.

Polisi iratangaza ko abafashwe bose bagiye gukorerwa dosiye maze bagashyikirizwa inkiko, gusa ngo muri uwo mukwabu hakaba hatorotse uwitwa Muhire Deogratias, ubu nawe akaba ashakishwa ngo atabwe muri yombi, kuko yari ku isonga mu bikorwa byo kwenga kanyanga mu Murenge wa Juru.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko abantu bazumva ryari koko

elias yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka