Ngoma: Ntiyorohewe no kubana n’abana 12 mu nzu nto atemerewe kwagura

Rutayisire John utuye mu Kagari ka Karenge, Umurenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, avuga ko abangamiwe n’ubuzima bwo kuba mu nzu y’icyumba kimwe abanamo n’abana 12 harimo babiri bafite ubumuga bwo mu mutwe, nyuma yo kubuzwa kwagura inzu ye kuko ngo atuye mu manegeka.

Rutayisire avuga ko nyuma yo kubuzwa n’ubuyobozi kubaka ngo bwamwijeje ko buzamuha inzu mu mazu 10 yubakirwa abazimurwa mu manegeka ziri mu Murenge wa Kazo, ariko ngo hashize imyaka ibiri zitaruzura none yabuze uko abigenza.

Ati “Bambwira ko ngo inzu zibura ibikoni na wese (ubwiherero) ariko njye aho ngeze banyemereye n’ubu najyayo sinabura n’umuganda ubinyubakira kuko ubuzima mbayeho burambangamiye cyane. Hashize imyaka ibiri bambwira ngo vuba baraba bayimpaye”.

Rutayisire imbere y'inzu atuyemo we n'umugore n'abana 12. Ngo bimwe mu bikoresho byo mu nzu yarabicumbikishije.
Rutayisire imbere y’inzu atuyemo we n’umugore n’abana 12. Ngo bimwe mu bikoresho byo mu nzu yarabicumbikishije.

Akomeza avuga ko muri abo bana 12 afite harimo babiri bafite ubumuga bwo mu mutwe aba atagomba kuraza hamwe n’abandi bityo nabyo bigatuma iyi nzu irushaho kuba nto cyane bakarara bahekeranye.

Uretse kuba aba mu kazu gato yarabujijwe kwagura, Rutayisire ngo abangamiwe cyane n’imyanda iva mu bwiherero bw’ibitaro bya Kibungo iruhukira mu kazu abamo cyane cyane mu gihe cy’imvura, kuko atuye mu nsi y’ibitaro bya Kibungo ahantu hahanamye.

Mupenzi George, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, avuga ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri aya mazu aba yuzuye kuko miliyoni ebyiri zaburaga ngo yuzure bamaze kuzibona.

Amwe mu mazu bubakiye abatuye mu manegeka amaze igihe kirenga umwaka ataruzura.
Amwe mu mazu bubakiye abatuye mu manegeka amaze igihe kirenga umwaka ataruzura.

Yagize ati “Amazu yari yubatswe ntiyarangira ariko inyigo igaragaza ko haburaga miliyoni ebyiri ngo zuzure, gukingwa ndetse n’ibindi byibanze birimo n’amashanyarazi. Mu byumweru bibiri biraba byarangiye uwo muturage atuzwe kimwe n’abandi bafite ikibazo cyo gutura mu manegeka”.

Amazu yubatswe muri iyi gahunda asa naho yatangiye gusaza kubera kutayabamo, mu gihe usanga akibura inzugi z’imbere, ibikoni ndetse n’ubwiherero.

Amafaranga yubatse aya mazu yavuye mu bafatanyabikorwa, abikorera n’uruhare rw’akarere. Buri nzu muri izo 10 zubatswe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni zirindwi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ubwo se umuntu ufite ubwenge bwuzuye abyara abana 12 ari umutindi akumva nta soni afite ?Nimureke kutubera umuzigo mubyare abo mushoboye kwitaho. Murabona iki gihugu cyatera imbere mugifite iyo myumvir Erega nta soni aratinyuka akifotoza !

Humura yanditse ku itariki ya: 23-05-2015  →  Musubize

Ubwo se umuntu ufite ubwenge bwuzuye abyara abana 12 ari umutindi akumva nta soni afite ?Nimureke kutubera umuzigo mubyare abo mushoboye kwitaho. Murabona iki gihugu cyatera imbere mugifite iyo myumvir Erega nta soni aratinyuka akifotoza !

Humura yanditse ku itariki ya: 23-05-2015  →  Musubize

Mbega mbega mbega kunyereza imitungo!!!!
Ngo hagati ya million 5 n’ 7!????
Ndumiwe!
Ayo mazu ntanubwo imwe yarenza 2 millioyon!
Abo bayobozi mubakurikirane Plz....

o.king yanditse ku itariki ya: 23-05-2015  →  Musubize

MIRIYONI ESHANU NA ZIRINDWI. NDUMIWE KABISA AYO MAFARANGA YUBAKA INZU ZISOBANUTSE . UBWO BARAYARIYE.

MAFENE yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka