Nyagatare: Ari mu maboko ya Polisi azira kwigira umuganga agaca umuntu ikirimi akava cyane

Guhera ku wa 20 Gicurasi 2015, umugabo witwa Munyarugerero Seth wo mu Mudugudu wa Rugabano, Akagari ka Rukomo ya 2 mu Murenge wa Rukomo, ari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Gatunda akurikiranyweho kwigira muganga akaba yavuriraga iwe mu rugo.

Munyarugerero yafashwe nyuma yo guca ikirimi uwitwa Hakizimana Faustin wo mu Mudugudu wa Nyabugogo, Akagari ka Rurenge ho Murenge wa Rukomo kuri uyu wa 19 Gicurasi2015 bikamuviramo kuva amaraso menshi bikaba ngombwa ko ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Nyagatare (Kanda hano urebe iyo nkuru).

Uyu yitwa Hakizimana. Yari amaze iminsi ibiri mu Bitaro bya Nyagatare nyuma yo gucibwa ikirimi na Munyarugerero.
Uyu yitwa Hakizimana. Yari amaze iminsi ibiri mu Bitaro bya Nyagatare nyuma yo gucibwa ikirimi na Munyarugerero.

Dr Ruhurwa Rudoviko, Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyagatare, avuga ko atari ubwa mbere bakira abarwayi babagana bameze nabi nyuma yo gucibwa ikirimi.

Yizeza ko bagiye kwifashisha abajyanama b’ubuzima mu guhashya abigize abaganga batabyemerewe.

Munyarugerero ngo ntabwo yari yemewe n’urugaga rw’abavuzi gakondo bityo akaba yavuraga magendu. Ikindi ngo ni uko nta muvuzi gakondo wemewe kubaga, gusuzuma no gukura amenyo.

Hakizimana Faustin avuga ko atari ubwa mbere avuwe na Munyarugerero Seth, kuko mu mwaka ushize yamukuye iryinyo akoresheje Pince ( Magaro) ifata ibyuma igafungura n’imisumari.

Hakizimana avuga ko uyu Munyarugerero asanzwe avura byinshi, nk’ibyinyo, ibirimi ndetse n’uburo.

Ngo hari n’imiti yo kwa muganga akoresha irimo ikinya ndetse n’ibinini bya Bakitirimu bitakiba ku isoko.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abo nibarumashana bagarutse ahanwe rwose,.

kamana yanditse ku itariki ya: 21-05-2015  →  Musubize

ubuseko mumwihaye mwese ntawe yavuye ngo akire? njye nzi aboyavuye barakira ibyo ni nkuko ugwa na FAISAL.

kayumba leodomir yanditse ku itariki ya: 21-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka