Gakenke: Gahunda y’iminsi 1000 yo kwita ku mwana ngo yeze imbuto

Abaturage bo mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Gakenke baravuga ko gusobanukirwa n’akamaro k’iminsi 1000 yo kwita ku buzima bw’umwana kuva nyina agisama kugera agejeje imyaka ibiri byabagiriye akamaro.

Bamwe mu babyeyi bo mu Mirenge ya Ruli na Muhondo bavuga ko mbere batari babuze ibyo bagaburira abana babo ariko ngo ntibari bazi kubategurira indyo yuzuye bityo abana babo bagakunda kwibasirwa n’indwara zituruka ku mirire mibi, gusa ngo aho abajyanama b’ubuzima batangiriye kubigisha byatumye ubuzima bw’abana babo bumera neza.

Françoise Nyirahabimana wo mu Kagari ka Huro mu Murenge wa Muhondo, avuga ko mbere bataramenya ko umwana ategurwa nyina akimara gusama byagiraga ingaruka ku bana babo, kuko uretse kuba harimo abarwaraga indwara ziterwa n’imirire mibi nka bwaki, abenshi bari baragwingiriye bitandukanye naho bamaze kumenya gutegura abana babo.

Kumenya akamaro ko kugaburira abana indyo yuzuye byatumye abana barimo gusezerera indwara ziterwa n'imirire mibi.
Kumenya akamaro ko kugaburira abana indyo yuzuye byatumye abana barimo gusezerera indwara ziterwa n’imirire mibi.

Ati “Akamaro byatugiriye ni uko abana bacu basigaye bagenda neza mu mikurire yabo, nta mwana ukirwaragurika cyane, n’izo za bwaki ntazo tukirwaza kuko nk’ubu abana bacu bose muri aka kagari kose bagendera mu cyatsi nta mwana ukigendera mu muhondo cyangwa mu mutuku”.

Christine Mukansanga wo mu Murenge wa Ruli, asobanura ko kuva aho batangiye kwita ku mwana kuva bakimutwitwa kugera mu gihe cy’imyaka ibiri hari icyo byahinduye aho batuye, kuko batakigira abana barwara indwara ziterwa n’imirire mibi.

Ati “Iyo urebye nko mu gace k’inahangaha nk’indwara ya bwaki ntabwo ikibaho kuko no muri ibi dukurikirana abana kubapima ibiro, usanga nta mwana kenshi ukijya mw’ibara ry’umuhondo ahubwo usanga abana bose bari mw’ibara ry’icyatsi”.

Ngo mbere barwazaga bwaki kandi batabuze ibyo bagaburira abana.
Ngo mbere barwazaga bwaki kandi batabuze ibyo bagaburira abana.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruli, Dr. Avite Mutaganzwa avuga ko gahunda y’iminsi 1000 yabafashije cyane guhindura imyumvire y’abaturage kuko mbere bari bafite abana barenga 30 bafite ikibazo cy’imirire mibi mu murenge wose, ariko bakaba baragabanutse kugera ku bana 5 kandi nabo baturuka mu miryango ikirangwa n’ubwumvikane buke.

Aimée Naganzwe, umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) ushinzwe gukurikirana no guhindura imyumvire n’imyitwarire ku bijyanye n’ubuzima, avuga ko mu myaka ibiri gahunda y’iminsi 1000 yo kwita ku buzima bw’umwana igiye kumara ubona abaturage bamaze kumenya akamaro ku kwita ku mwana.

Ati “Ntabwo bari bazi ko ugomba kwita ku mwana akiri mu nda, ariko ubungubu ubona ko bamaze kumenya akamaro ko kurwanya imirire mibi cyangwa no kwita ku mwana n’umubyeyi cya gihe umubyeyi atwite, mbese ugereranyije urabona babyumva”.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka