Aho gusohora umubyeyi yamufashije umwana ngo na we akurikire isomo rye
Sydney Engelberg, umwarimu muri kaminuza y’i Yeruzalemu, yabaye icyamamare ku mbuga nkorayambaga kubera ifoto ye ari kwigisha ateruye umwana w’umwe mu banyeshuri be.
Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru Jerusalem Post, nyina w’umwana ngo yari agiye gusohoka mu ishuri kubera ko umwana we yari yazanye kwiga yari ari kurira. Ariko ngo yatangajwe n’uko umwarimu wari uri kubigisha, ari we Sydney Engelberg, yamufashe akamuhoza, ni uko agakomeza kwigisha amuteruye.
Igikorwa cy’uyu mwarimu w’imyaka 67 cyagizwe intibagirana n’abanyeshuri bamufotoye bagashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga. Hari n’umwe mu banyeshuri wanditse kuri iyi foto ngo « dore umwarimu urajwe inshinga n’uko abanyeshuri be biga».
Umukobwa w’uyu mwarimu avuga ko ibyo se yakoze bitamutangaje kuko ngo ubusanzwe akunda abana cyane. Ngo ni na yo mpamvu yemerera abamama kuzana abana babo kwiga.
Sydney Engelberg na we, aho aboneye ukuntu amafoto ye agenda yoherezwa ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko « ntacyo yakoze kidasanzwe».
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni Umuyuda rwose! Ndushijeho kubakunda. Imana imwongerere imigisha.
Nange ahomboneye iyinkuru ngizenti :uyumwarimuni intangarugero2
Nagize ingorane zo kutiga no kutabyara nari gukunda abana kumurusha ariko aranshimishije sana
Dufite abarimu nkabo isi yacu paradizo naho abandi bo usanga bareba ku masaha gusa ngo barebe ko igihe cyabo kirangiye