Itorero Inganzo Ngari rimo gutegura igitaromo cyo kwizihiza imyaka 10 rimaze rivutse

Itorero Inganzo Ngari riritegura kwizihiza imyaka 10 rimaze ribonye izuba, mu gitaramo kizaba ku wa 25 Ukwakira 2015 aho ngo bazahuriza hamwe abakunda imbyino gakondo n’umuco Nyarwanda.

Muri iki gitaramo nga hazaba harimo n’amatorero azava hanze y’u Rwanda cyane cyane ayo mu karere.

Ingonzo ngari ngo yiteguye gushimisha abazitabira igitaramo cy'isabukuru yayo.
Ingonzo ngari ngo yiteguye gushimisha abazitabira igitaramo cy’isabukuru yayo.

Nshimiyimana Gilles, ushinzwe itangazamakuru muri iri torero, yadutangarije ko bizaba ari ibirori bikomeye bityo bakaba bari kubyitegurana imbaraga n’ubwitonzi bwinshi.

Yagize ati “Dufite ubufatanye n’andi matorero yo mu bindi bihugu akomeye cyane cyane ayo mu karere tujya tubasha kubonana, tukaba tukiri kuvugana ku buryo nibigenda neza tuzakorana”.

Inganzo Ngari muri icyo gitaramo ngo bazifatanya n'andi matorero yo mu karere.
Inganzo Ngari muri icyo gitaramo ngo bazifatanya n’andi matorero yo mu karere.

Yakomeje agira ati “Abakunzi bacu tubafitiye ibintu byinshi tuzabereka. Twatangiye turi bakeya, akagufu kakiri gake ariko ubungubu tumaze kugira ingufu zihagije cyane mu rwego technique, kwambara, decoration mbese tuzashimisha cyane abakunzi bacu.”

Na Diaspora ngo ntibayibagiwe kuko ngo bateganya ko icyo gitaramo kizaca no ku ikoranabuhanga mu buryo bwa streaming bwerekana ibintu birimo kuba binyuze kuri interineti.

Inganzo Ngari yatangiye ari mbarwa none ubu irakabakaba abantu 100. Ngo iri torero ryatangiye rigizwe n’abantu batageze kuri 20 none ubungubu ababigize umwuga baririmo babarirwa muri 80 kandi ngo hari n’abandi bafite batabigize umwuga.

Nshimiyimana avuga kandi ko abashaka kwinjira mu Nganzo Ngari imiryango ikinguye, igikenewe ngo akaba ari ubushake n’ubushobozi.
Agira ati “Kwinjira mu itorero ntabwo bisaba ibintu byinshi cyane, ikintu cya mbere ni ukuba ubishoboye, hari criteres abatoza bagenda bareberaho, waba ubishoboye nta kindi kiba gisigaye.”

Inganzo Ngari kandi rikubutse Singapore muri Chingay Festival 2015.
Inganzo Ngari kandi rikubutse Singapore muri Chingay Festival 2015.

Igitaramo cy’isabukuru y’Inganzo Ngari ngo kizabera muri Serena Hotel ku wa 25 Ukwakira 2015 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Icyakora ngo haracyari kare ko bavuga ibiciro byo kwinjira kuko bataramenye neza ibyo imyiteguro izabasaba nubwo bemeza ko igeze kure. Itorero Inganzo Ngari kandi rikubutse Singapore muri Chingay Festival 2015.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

INGANZO NGARI NDABAKUNDA UBURYO MWAKIRA ABANA BATO MUKABATOZA BINEZEZA CYANE

INTORE JEROME yanditse ku itariki ya: 8-08-2015  →  Musubize

Yemwe Nganzo mwe ko twabonye mwaragiye na Turukiya ko mutabishyizemo muri iyi nkuru. Iki gitaramo tugitegereje turi benshi peeeee iminsi yaribaye myinshi! Courage turahari kandi tuzabashyigikira!!!!!!

yr fan yanditse ku itariki ya: 24-05-2015  →  Musubize

cngz inganzo ngari umuco na akagozi karugingo kacika twashira turabashimira Ku gusigasira umuco Wacu kndi mubishoboye mwa gikorera petit stade kuko tubakunda turi benshi ndetse no Mu ntara mwaba mukoze

alias yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

ncuti mwazagikoreye nko muri peti stade aho abakunzi benshi twaboneka n ubushobozi tukahasesekaramurakoze

igitaramo yanditse ku itariki ya: 21-05-2015  →  Musubize

I can’t wait, nzaba nahageze kabisaaa courage Inganzo love youu

mimi yanditse ku itariki ya: 21-05-2015  →  Musubize

Yes yes!!Twari tubakumbuye mugitaramo aho mudususurutsa bitagira abandi. Murabambere

kanny yanditse ku itariki ya: 20-05-2015  →  Musubize

Inganzo ngali turabakunda cyaneeeee Imana ijye ibaha ibyiza byose icyo gitaramo twiteguye kukizamo kuko abo mutaramira ntibagira irungu.muri abambere

Melora keza yanditse ku itariki ya: 20-05-2015  →  Musubize

Inganzo ngali turabakunda cyaneeeee Imana ijye ibaha ibyiza byose icyo gitaramo twiteguye kukizamo kuko abo mutaramira ntibagira irungu.muri abambere

Melora keza yanditse ku itariki ya: 20-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka