Amajyaruguru: Umushahara wa Gicurasi w’abakozi 56 bambuye SACCO uzafatirwa

Abakozi 56 bari mu nzego za Leta mu Ntara y’Amajyaruguru bambuye Koperative Umurenge SACCO zinyuranye ngo ntibazahembwa muri uku kwezi kwa Gatanu kuko umushahara wabo uzafatirwa wishyure ku nguzanyo barimo.

Ibi byavuye mu nama yahuje ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ifite mu nshingano zayo imicungire y’imirenge SACCO n’abayobozi bo mu nzego bwite za Leta, za SACCO ndetse n’abacuruzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru, ku wa 19 Gicurasi 2015.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa yavuze ko ubukererwe mu kwishyura inguzanyo buri hafi ya 7.2% buterwa n’abatanga inguzanyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Guverineri Rwangombwa avuga ko ubukererwe mu kwishyura inguzanyo buzamurwa n'abatanga inguzanyo nabi.
Guverineri Rwangombwa avuga ko ubukererwe mu kwishyura inguzanyo buzamurwa n’abatanga inguzanyo nabi.

Agira ati “Urebye imibare ntabwo bikabije; ntabwo biteye ubwoba cyane ariko hari ubwo usanga SACCO imwe ifite ibirenze 40 by’abantu batishyura neza, akenshi bigaterwa n’abatanga imyenda…batakurikije amategeko uko imyenda itangwa”.

Ngo gutanga inguzanyo nabi bishingiye ahanini ku kuba inama z’ubutegetsi za SACCO zarahindutse akarima k’abacungamari aho zidafite ububasha bwo gufata ibyemezo, ari abacungamari bakora icyo bashaka birimo gutanga inguzanyo bitanyuje mu tunama dushinzwe kwiga inguzanyo kubera inyungu zabo bwite.

Abayobozi ku nzego zinyuranye bitabiriye inama ku micungire ya za SACCO.
Abayobozi ku nzego zinyuranye bitabiriye inama ku micungire ya za SACCO.

Muri za Koperative Umurenge SACCO 89 zibarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, 45 zifite ubukererwe buri munsi ya 5% na ho SACCO 30 ziri hagati ya 5% na 10%, mu gihe SACCO 14 ziri hejuru ya 10%.

Akarere ka Rulindo ni ko kaza imbere n’ubukererwe buri hejuru cyane bungana na 7.8%. Gakurikirwa na Musanze ifite 7.2%, Gicumbi iza ku mwanya wa gatatu n’ubukererwe bwa 6.8%, hagakurikiraho Akarere ka Burera gafite ubukererwe bwa 6.2% , nako Gakenke ikaza ku mwanya gatanu na 5.9%.

Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi b'uturere n'abayobozi ba SACCO.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’uturere n’abayobozi ba SACCO.

Mujawamariya Anastasie, umucungamari wa SACCO y’Umurenge wa Rutare, Akarere ka Gicumbi, avuga ko mu ngamba bakuye muri yo nama harimo gukorera ku mihigo no kunoza imicungire y’inguzanyo, kuko iyo zitanzwe nabi zituma SACCO isubira inyuma.

Habumuremyi Phocas, umucungamari wa SACCO – Umurenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, we ahamya ko gushyiraho ingamba zo kurwanya ubujura bushobora gukorwa mu mpapuro no kugira imicungire iyawe byatuma SACCO itera imbere.

Muri iyi nama kandi abacungamutungo ba za SACCO bagaragaje ko umutekano w’amafaranga y’abaturage ari ikibazo aho bayajyana ndetse bakayakura ku zindi banki nta burinzi bafite, ikindi SACCO zikaba zirindwa n’abaturage badafite uburinzi bufatika.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka