Maurix yagarutse muri muzika mu isura nshya y’umuziki wa Classic

Umuhanzi Maurix kuri ubu wahisemo kuzajya akoresha amazina ye asanzwe mu bikorwa bye bya muzika ari yo ‘Maurice Paul’ yagarutse nk’umuhanzi abihuza no gucuranga Piano mu njyana ya classic, by’umwihariko mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

Maurice Paul wahoze ari Maurix avuga ko yahereye ku ndirimbo yo gushimira Imana ibyiza yamugejejeho yise ’’Singizwa Mana.’’

Maurice Paul aka Maurix yagarutse mu muziki mu njyana nshya ya classic.
Maurice Paul aka Maurix yagarutse mu muziki mu njyana nshya ya classic.

Abantu ngo barayikunze cyane, bamusaba gukora izindi nyinshi muri iyo njyana yihariye ya classic arabyemera, akaba ari yo mpamvu yakomeje muri iyi njyana , aho ateganya gukora umuzingo w’indirimbo zigera ku icumi za Classic.

Avuga kandi ko uretse umwihariko w’indirimbo zo guhimbaza Imana muri, uyu murongo we mushya yahaye ubuhanzi bwe, ateganya no kuzajya akora indirimbo zifite ubutumwa bwiza, zimakaza amahoro n’ubundi butumwa butuma abantu babana neza muri sosiyete, kandi bishingiye ku byo Imana ibifuzaho.

Maurice Paul wacuranze mu ma Korari atandukanye , ubu akaba anaririmba muri Chorale de Kigali, atangaza ko nyuma y’ubunararibonye afite mu muziki wa Classic, yatangiriye muri Seminari nto ya Karubanda akiri umunyeshuri.

Ngo n iyo mpamvu yamuteye ishyaka ryo gukora uwo muzingo w’indirimbo zo muri ubu buryo bwa Classic kandi zihimbaza Imana.

Paul Maurice kugeza ubu wamaze kwimurira studio ye ’’ Maurix Music Studio’’ mu Mujyi wa Kigali ahateganye na hotel Okapi, avuga ko nubwo studio ye nta muhanzi n’ umwe iheza, we icyo ashyize imbere ari ugukora muzika ya classic.

Yemeza ko atanasubira muri wa muziki yakoraga mbere kuko abifata nko gusubira inyuma.

Aragira ati “ Ntabwo indirimbo zisanzwe nakoraga zigeze zimvuna cyangwa se ngo zinsabe ibitekerezo nk’ibyo nkoresha uyu munsi muri izi njyana za Classic.

Ku bwanjye, iyo numvise indirimbo nk’iyi numva ari intambwe nziza nagezeho muri muzika, ku buryo gusubira muri izo zindi nakoraga kera nabyita nko gusubira inyuma’’.

Kanda hano urebe imwe mu ndirimbo izaba iri kuri Album ya Paul Maurice:

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Maurix ni umuhanga cyane, iyi style ya muzika arigukoramo indirimbo ze iifite umwihariko mubwiza bw’umuziki we. Courage kbsa

Clement Ben yanditse ku itariki ya: 20-05-2015  →  Musubize

Maurix ni umuhanga cyane, iyi style ya muzika arigukoramo indirimbo ze iifite umwihariko mubwiza bw’umuziki we. Courage kbsa

Clement Ben yanditse ku itariki ya: 20-05-2015  →  Musubize

Bravo Maurice,nishimiye kumva ko ukataje muri muzika y’ubwenge kdi ihimbaza Imana,tukuri inyuma keep it up!!
Blessings

ndjina yanditse ku itariki ya: 20-05-2015  →  Musubize

eh mbega umutype ucuranga!!!nice song nijwi ni ryiza cyane!! nzaza muri concert

lucky yanditse ku itariki ya: 19-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka