Kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika bikomeje kudindira

Umushinga wo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika, mu Karere ka Burera, ukomeje kudindira, mu gihe nyamara ubwo wamurikirwaga abaturage mu mwaka w’2013, bizezwaga ko uzashyirwa mu bikorwa bidatinze.

Iryo soko rigomba kubakwa mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kuko ubusanzwe ku mupaka wa Cyanika nta mazu y’ubucuruzi akomeye ahabarizwa.

Muri Kamena 2013 nibwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yamuritse igishushanyo mbonera cy’iryo soko, biteganywa ko rigomba gutangira kubakwa mu Gushyingo 2013. Nyamara kuva icyo gihe kugeza ubu iyo ugeze aho iryo soko rizubakwa ubona nta kigaragaza ko rizubakwa vuba, dore ko hahinze imyaka irimo ibishyimbo n’amasaka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwo buvuga ko isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika, rizatangira kubakwa bitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2015, ariko nabwo nta cyizere bitanga.

Igishushanyo mbonera cy'isoko rigomba kubakwa ku mupaka wa Cyanika.
Igishushanyo mbonera cy’isoko rigomba kubakwa ku mupaka wa Cyanika.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera, ushinzwe imari n’iterambere ry’ ubukungu, yatangarije Kigali Today ko impamvu bataratangira kubaka iryo soko ari uko hagikorwa inyigo ndetse hakaba hanagitangwa amasoko y’abagomba kuryubaka.

Agira ati “Amafaranga yarabonetse yo kuryubaka ubu ibirimo ni ugutanga amasoko”.

Akomeza avuga ko izo gahunda zose zigenze neza, ukwezi kwa Gicurasi 2015 kwarangira ryaratangiye kubakwa.

Iryo soko mpuzamahanga rigomba kubakwa ahantu hangana na hegitari ebyiri. Kugira ngo ubwo butaka bwose buboneke hari abaturage icyenda bagomba kwimurwa, ubutaka bwabo bugapimwa ubundi bakishyurwa, bakajya gutura ahandi.

Umushoramari yarabatengushye

Isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika ryagombaga gutangira kubakwa mu mpera z’umwaka wa 2013 ariko ntibyakunze kubera ko amafaranga yo kuryubaka yari ataraboneka.

Zaraduhaye avuga ko isoko ryo ku mupaka wa Cyanika ryatinze gutangira kubakwa kubera ko hagitangwa amasoko.
Zaraduhaye avuga ko isoko ryo ku mupaka wa Cyanika ryatinze gutangira kubakwa kubera ko hagitangwa amasoko.

Nyuma ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwatangaje ko noneho iryo soko rigomba gutangira kubakwa mu ntangirizo za Mutarama 2014 ubundi mu gihe cy’umwaka umwe rikaba ryuzuye.

Ibyo nabyo ntibyakunze kubera ko umushoramari witwa Jean Marie Niyonzima, ufite sosiyete yitwa “Nogushi Holdings”, wagombaga kubaka iryo soko yaje kubatenguha ahagarika iyo gahunda, avuga ko ashobora guhomba.

Uwo mushoramari yavuze ko impamvu zatumye ahagarika kubaka iryo soko ari uko ku cyambu cya Mombasa muri Kenya hagiyeho gasutamo imwe, ihuriweho n’ibihugu bigize umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba.

Niyonzima yateganyaga ko parikingi y’imodoka n’ububiko bw’ibicuruzwa yongeye kuri iryo soko byari kuzajya bimwinjiriza amafaranga bitewe n’imodoka zikoreye ibicuruzwa zari kuzajya zihaparika, zitanga imisoro.

Kuba rero ku cyambu cya Mombasa haragiyeho gasutamo imwe bivuze ko amahoro ya gasutamo azajya atangirwa i Momabasa ubundi ibicuruzwa byinjire mu Rwanda nta handi bihagaze. Umushoramari yagaragaje ko ngo ibyo byamuteza igihombo.

Muri aka gace niho hagomba kubakwa isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika.
Muri aka gace niho hagomba kubakwa isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika.

Ikindi ngo ni uko iyo yubaka iryo soko gusa adashyizeho “Parking” ndetse n’amazu y’ububiko bw’ibicuruzwa nabwo yari kubona inyungu nke. Ngo yari kubona inyungu ibarirwa muri 15% gusa kandi muri banki ho bamusaba kwishyura inyungu ibarirwa muri 19%.

Amatariki yo kuryubaka yarahindaguritse

Nyuma y’uko uwo mushoramari ahagaritse kubaka iryo soko, hakomeje gushakishwa undi mufatanyabikorwa watanga amafaranga yo kuryubaka. Ibyo byatumye amatariki yo gutangiriraho kuryubaka agenda ahindagurika.

Nko mu nama yabereye i Musanze mu Gushyingo 2014, igahuza abarebwa n’umushinga wo kubaka iryo soko na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, hari hafashwe umwanzuro ko imirimo yo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika yagombaga gutangira mu Kuboza 2014. Ariko nabwo ntibyakunda kuko hari hataraboneka amafaranga.

Muri Mutarama 2015, ubuyobozi bw’Akarere ka Burera na MINICOM bagiranye ibiganiro maze bemeza ko habonetse umufatanyabikorwa mushya ufite umushinga witwa EIF (Enhance Integrated Framework), ufite icyicaro mu gihugu cy’Ubusuwisi (Suisse), watanze amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyari imwe na Miliyoni 200, agomba kubaka iryo so kugeza ryuzuye.

Icyo gihe umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yavuze ko ubutaka bungana na hegitari ebyiri bugomba kubakwaho iryo soko buhari. Ko igisigaye ari ukugurira abaturage ubundi bakimurwa.

Umupaka wa Cyanika ukoreshwa n'abantu batandukanye barimo abanyarwanda, abagande n'abanyekongo.
Umupaka wa Cyanika ukoreshwa n’abantu batandukanye barimo abanyarwanda, abagande n’abanyekongo.

Sembagare yakomeje avuga ko muri Werurwe 2015 imirimo yo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika aribwo yagombaga gutangira. Ariko nabwo ntibyashobotse. Ubuyobozi buhamya ko byatewe n’uko hari hagitangwa amasoko ndetse hanakorwa n’inyingo.

Igishushanyo mbonera cy’iryo soko kigaragaraza ko rigizwe n’inzu ndende y’ubucuruzi y’amagorofa atatu, hakiyongeraho ububiko bw’ibicuruzwa ndetse na Parikingi y’amakamyo.

Ibyo byose bizafasha abacuruzi bakoresha umupaka wa Cyanika kurangurira hafi ndetse no kumenyekanisha (clearance) ibicuruzwa byabo bitabagoye.

Uwo mupaka ukoreshwa n’Abanyarwanda, Abagande ndetse n’abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka