Kamonyi: barezi barasabwa gushyira intege mu guteza imbere impano z’abana

Mu gihe hari ibigo by’amashuri biha umwanya abana wo kugaragaza impano zirimo siporo, kuririmba, imivugo ndetse n’ubundi buhanga bushingiye ku muco, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi burasaba ibigo by’amashuri kongera imbaraga mu guteza imbere impano z’abana.

Babisabwe ku wa 17 Gicurasi 2015 ubwo bimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye byo muri Kamonyi byari mu marushanwa mu mikino y’imipira ya Volley ball, Basket ball, na Rugbi ndetse no mu bihangano birimo kubyina, kuririmba n’imivugo.

Abanyeshuri bagaragaza impano zabo mu mbyino.
Abanyeshuri bagaragaza impano zabo mu mbyino.

Mu bigo by’amashuri yisumbuye 52 biri mu karere, icyenda ni byo byagaragaye muri aya marushanwa bihagarariye imirenge biherereyemo.

Aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo guteza imbere impano z’urubyiruko, abanyeshuri bayitabiriye bahamya ko abafasha kuruhuka bigatuma bakurikira amasomo neza.

Mpabuka Hobes, wiga mu Ishuri Ryisumbuye ryitiriwe Sainte Bernadette Kamonyi, akaba akina umukino wa Basket ball, avuga ko gukora siporo bituma aruhuka mu mutwe agasubira mu masomo yumva nta kibazo.

Guteza imbere siporo n’umuco ntibyitabwaho kimwe mu mashuri yose. Hari ayo usanga atanga umwanya n’ibikoresho bifasha abanyeshuri kubigeraho, hakaba n’andi bitagaragaramo.

Ngo abayobozi b’ibigo bakorewe amahugurwa bakangurirwa gufasha abana kugaragaza no guteza imbere impano za bo.

Munyaneza Emmanuel, Umuyobozi wa Siporo mu mashuri yo mu Karere ka Kamonyi, avuga ko gufasha abana guteza impano zabo imbere ari inshingano z’abayobozi b’ibigo kuko ngo no mu mafaranga bagenerwa harimo n’ayo kubigeraho.

Aragira ati “ Ndasubiramo ko ari gahunda za Leta; ntago ubisanga mu masaha y’amasomo hagati, ariko hashyizweho amasaha ya nyuma. Mbere y’uko abana bataha bagahabwa byibuze iminota 30 cyangwa isaha yo kujya mu mahuriro no mu mikino”.

Ibigo by’amashuri byatsinze mu mikino ya Volley ball, basket ball na Rugbi ari byo GS Gihara, ISETAR, ASPEKA Kayenzi; ndetse n’abahize abandi mu mbyino, imivugo n’indirimbo, bazaserukira akarere ku rwego rw’intara.

Gusa hari abavuga ko kuba ubuhanga mu mpano z’urubyiruko ruri mu mashuri butakigaragara cyane, biterwa n’uko hasigaye hariho amashuri yihariye byigirwamo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byaba byiza koko abana bahawe umwanya impano zabo zigatezwa imbere kuko bibafasha kuzikuza kandi zikabagirira akamaro

mukamana yanditse ku itariki ya: 20-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka