Bugesera: Akarere kahagurukiye kurwanya amakimbirane mu ngo nk’intandaro y’imirire mibi ku bana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko bwafashe ingamba zo kurwanya amakimbirane mu ngo no kunywa ibiyobyabwenge, kuko bituma haboneka ibibazo by’abana barwaye bwaki.

Karambizi François, Umukozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera, avuga ko bimwe mu bibazo byatumaga abana bo muri aka karere bahura n’ibibazo by’imirire mibi yatumye bamwe barwara bwaki ahanini biterwa n’amakimbirane mu ngo.

Agira ati “Igihe umugabo n’umugore badasenyera umugozi umwe kugira ngo barere abana babo usanga barwaye bwaki, kuko n’amafaranga babonye bahita bayajyana mu kabari maze ntibite ku mirire y’abana babo”.

Amata ahabwa abana arimo kugabanya indwara ziterwa n'imirire mibi.
Amata ahabwa abana arimo kugabanya indwara ziterwa n’imirire mibi.

Karambizi avuga akarere kafashe ingamba zo kurwanya ibibazo by’amakimbirane mu ngo ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge mu baturage.

Ati “Ubu twahagurikiye kureba izo ngo, maze aho dusanze hari abana bafite imirire mibi tukabaha amata aho umwana ahabwa litiro 7 z’amata mu cyumweru”.

Uzamukunda Valentine, umwe mu babyeyi bahabwa amata ku kigo nderabuzima cya Mwogo, avuga ko kuva gahunda yo guha abana amata yatangira byatumye uburwayi bwa bwaki bugabanuka cyane, kuko umwana we yari agiye gupfa.

Abana barimo guhabwa amata mu rwo kubarinda kurwara bwaki.
Abana barimo guhabwa amata mu rwo kubarinda kurwara bwaki.

Ati “Kubera aya mata umwana wanjye amaze kuzamuka kuko namuzanye yarabyimbye amatama, umusatsi waracuramye, ku myaka 10 afite ibiro 9, ariko mu mezi atatu maze mfata amata ubu ari hafi kuzuza ibiro 11”.

Gahunda yo guha abana amata yatangiye mu w’2013 nyuma y’uko hagaragaye abana bafite imirire mibi.

Imibare itangwa n’ikigo nderabuzima cya Mwogo igaragaza ko kuva iki gikorwa cyatangira hamaze kwakirwa abana 196 bari mu byiciro by’imirire mibi. Abamaze gukira bose hamwe ni 129. Abasigaye batarakira ni 67 bagizwe n’abana umunani barwaye bwaki bari mu ibara ry’umutuku, n’abandi 59 batangiye kwijajara ariko bakiri mu ibara ry’umuhondo.

Abana bagenda bapimwa ibiro mgo harebwe ko bafite imikurire myiza.
Abana bagenda bapimwa ibiro mgo harebwe ko bafite imikurire myiza.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka